00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya y’Epfo: Bwa mbere mu myaka icyenda umubare w’abavuka wazamutse

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 26 February 2025 saa 10:50
Yasuwe :

Bwa mbere mu myaka icyenda ishize, umubare w’abana bavuka wiyongereye muri Koreya y’Epfo ugera kuri 0.75 mu 2024 uvuye kuri 0.72 mu 2023.

Muri Koreya y’Epfo, imibare y’abana bazima bavuka yagabanyutse mu myaka umunani yari ishize kugeza mu 2023, aho muri uwo mwaka yari igeze ku mpuzandengo ya 0,72, ivuye kuri 1,24 mu 2015.

Kwiyongera mu 2024 byagizwemo uruhare n’ubwiyongere bw’abashakanye, imibare ikagaragaza ko kuri ubu Koreya y’Epfo yari ihanganye n’ikibazo cy’abaturage batiyongera, ubu cyatangiye gukemuka nubwo ari ku rugero ruto.

Kuva mu 2018 Koreya y’Epfo ni cyo gihugu rukumbi muri 38 bibarizwa mu Muryango w’ubufatanye mu by’ubukungu n’iterambere (OECD), cyabaruraga ubwiyongere bw’abavuka bari munsi ya rimwe.

Ibyo byatumye iki gihugu gishyiraho ingamba zihariye nko gushishikariza Abanya-Koreya y’Epfo gushyingiranwa bakiri mu myaka y’ubuto, ndetse bakabyara batizigama, hagatekerezwa n’uburyo hashyirwaho minisiteri igamije kurwanya icyo kibazo.

Mu 2024 umubare w’abashakanye muri Koreya y’Epfo wageze kuri 14,9%, biba ubwa mbere iyo mibare itumbagiye kuva mu 1970.

Abaturage bo muri Koreya y’Epfo babarurirwaga muri miliyoni 51,83 mu 2020, biteganyijwe ko bazagabanyuka bakagera kuri miliyoni 36,22 mu 2072, bigizwemo uruhare n’umubare w’abapfa uruta uw’abavuka.

Bwa mbere mu myaka icyenda umubare w'abavuka muri Koreya y'Epfo wariyongereye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .