00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya y’Epfo: ‘AI’ iri kwifashishwa mu gukora amashusho y’urukozasoni

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 30 August 2024 saa 08:00
Yasuwe :

Perezida wa Koreya y’Epfo, Yoon Suk Yeol, yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye z’iki gihugu gukora iyo bwabaga bagahangana n’ishyano ryagwiririye iki gihugu aho hari kwifashishwa ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano ‘AI’ amashusho asanzwe y’abakobwa n’abagore bo muri iki gihugu agahindurwamo ay’urukozasoni.

Yatangaje ibi nyuma y’uko abayobozi, abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bamaze igihe babona ayo mashusho ya AI acaracara aho ngo hari abagize amatsinda [chat groups] runaka bakora bakanakwirakwiza amashusho y’urukozasoni harimo n’ayabakobwa bato cyane batarageza imyaka y’ubukure.

Nk’uko benshi tumaze kumenyera imikorere ya porogaramu zifashisha ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano, rigusaba kuryandikira ibyo ushaka, nka video wifuza uko iza kuza imeze na ryo rikayiguha byihuse.

Muri Koreya y’Epfo rero hari abantu bivugwa ko biganjemo urubyiruko rwo mu mashuri bari gufata amafoto cyangwa amashusho asanzwe y’abagore cyangwa abakobwa barimo n’abato cyane [bashobora kuyakura ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ari inshuti zabo] ubundi bakayaha imwe muri za porogaramu zikora video, hanyuma bakazisaba kuyagarura ariko ari ay’urukozasoni. Bivuze ko bagaragaza uko bifuza ko yaba ameze.

Ayo mashusho iyo aje, ahita agaragaza umuntu runaka uzwi arimo arakora ibiteye isoni, yasakazwa ku mbuga nkoranyambaga abantu bakagira ngo ni wa wundi bari bazi nyamara mu by’ukuri atari we wa nyawe.

Igitangaje ni uko hari abanyeshuri bakoresha amafoto ya bagenzi babo bigana cyangwa ay’abarimu babigisha. Mu itsinda haba hari abazana amafoto hakaba n’abandi bifashisha AI bagakora ya mashusho y’urukozasoni.

Ikigo gishinzwe kugenzura itangazamakuru muri Koreya y’Epfo, cyahise gitegura inama y’igitaraganya nyuma y’uko byagaragaye ko bimaze gufata indi ntera.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru Perezida Yoon Suk Yeol, yasabye inzego bireba gushyiramo imbaraga nyinshi mu gushakisha ababiri inyuma bose kugira ngo bihagarikwe.

Mu nama n’abaminisitiri Perezida Yoon yavuze ko “Akenshi abahohoterwa baba ari abana bato, kandi abenshi mu babikora baba ari urubyiruko.”

Mu cyumweru gishize byagaragaye ko bamwe mu bagize ya matsinda akora izi video ari abanyeshuri bo mu bigo bimwe na za kaminuza bakaba bifashisha urubuga rwa Telegram mu gusakaza amashusho mahimbano baba bakoze.

Si ubwa aya mahano aba muri Koreya y’Epfo

Mu 2019 hari abagabo bahuriraga mu itsinda rimwe ku rubuga rwa Telegram, bagahatiriza ku gahato abagore n’abakobwa gukora ibibashora mu busambanyi. Cho Ju-bin, wari umuyobozi w’iryo tsinda, yakatiwe igifungo cy’imyaka 42.

Polisi yo muri Koreya y’Epfo yavuze ko mu mezi arindwi ya mbere y’uyu mwaka, habonetse ibirego 297 bifitanye isano n’ibyaha byo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni akorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihe mu mwaka ushize habonetse ibirego 180 naho mu 2021 haboneka 160.

Urubyiruko ni rwo rubarwa ko rwakoze ⅔ by’ibyo byaha mu myaka itatu ishize.

Ihuriro ry’abarimu muri Koreya y’Epfo ryatangaje ko amashuri asaga 200 yagizweho ingaruka n’ibi bimaze iminsi biba muri iki gihugu, mu gihe Minisiteri y’Uburezi yo yatangaje ko ibikorwa nk’ibi bigaragaramo n’amasura y’abarimu birushaho kugenda byiyongera uko imyaka ishira.

Muri Koreya y’Epfo ishyano ryacitse umurizo nyuma y'aho AI iri kwifashishwa mu gukora amashusho y’urukozasoni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .