00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya y’Epfo: Agasanduku k’umukara k’indege iherutse gukora impanuka kasanganwe inenge

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 11 January 2025 saa 02:31
Yasuwe :

Agasanduku k’umukara k’indege iherutse gukorera impanuka ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Muan muri Koreya y’Epfo igahitana abantu 179, kasanzwe nta makuru ajyanye n’impanuka arimo kuko kahagaritse gukora habura iminota ine ngo ikore impanuka.

Ni impanuka yabaye ku itariki 29 Ukuboza 2024 ikozwe n’indege yo mu bwoko bwa Boeing 737-800 ya Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu kirere yitwa Jeju Air yari iturutse i Bangkok muri Thailand igiye muri Koreya y’Epfo.

Ubwo iyo ndege yari igeze hejuru y’ikibuga cy’indege cya Muan muri Koreya y’Epfo amapine yayo yananiwe kwizingura ngo ibashe kugwa birangira igeze ku butaka igice cyayo cyo hasi kikuba hasi igezaho irashya harokokamo abantu babiri gusa.

Nyuma y’iyo mpanuka, agasanduku k’umukara k’iyo ndege kajyanywe muri Amerika ngo hamenyekane amakuru nyayo ku cyateye iyo mpanuka.

Ikigo cyo muri Amerika cyitwa NTSB cyapimye ako gasanduku, cyatangaje ko amakuru y’ibyabanjirije iyo mpanuka yabuze kuko ako gasanduku kahagaritse gukora habura iminota ine ngo iyo mpanuka ibe.

Icyo kigo kivuga ko impanuka y’indege yabaye ari Saa 9:03’ za mu gitondo mu gihe amakuru ako gasanduka kaherukaga kubika ari ayo kugeza Saa 8:59’ za mu gitondo.

Ntihamenyekanye kandi impamvu yatumye ako gasanduku k’umukara gahagarika gukora kuko ubusanzwe kabika amakuru yose n’ayo mu gihe impanuka y’indege iri kuba.

Abanya-Koreya y’Epfo bari bajyanye ako gasanduku muri Amerika biteganyijwe ko bazagaruka mu gihugu cyabo mu cyumweru gitaha kugira ngo bakomeze irindi perereza ridashingiye kuri ako gasanduku.

Ministeri y’Ubwikorezi muri Koreya y’Epfo yamaze kwemeza ko mbere y’uko iyo mpanuka iba, habayeho kugongana n’inyoni k’iyo ndege ariko ko yari yahagurutse nta kibazo na kimwe ifite, gusa iperereza ku mpamvu nyayo yateye iyo mpanuka riracyakomeje.

Agasanduku k'umukara k'iyi ndege yakoze impanuka, kasanzwe kari kahagaze mbere y'uko ikora impanuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .