00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya zombi zashotoranye bikomeye, zirasa ibisasu byinshi mu nyanja

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Ugushyingo 2022 saa 04:10
Yasuwe :

Umwuka ukomeje kutaba mwiza hagati ya Koreya y’Epfo na Koreya ya Ruguru, ndetse kuri uyu wa Gatatu zarashe ibisasu byinshi bigwa mu nyanja hafi y’imipaka.

Leta ya Koreya y’Epfo yatangaje ko umuturanyi wo mu majyaruguru yarashe inshuro zisaga 100 mu gace k’amazi gahuza ibi bihugu byombi, nyuma y’amasaha make igerageje misile nyinshi zirimo iyaguye hafi y’umupaka wa Koreya y’Epfo.

Amakuru yatangajwe avuga ko Koreya ya Ruguru yabanje kurasa misile nibura 23, umubare munini ubayeho mu munsi umwe, harimo imwe yagiye muri kilometero 60, uvuye ku mujyi wa Sokcho wo muri Koreya y’Epfo.

Seoul na yo yaje kwihimura, ikoresha indege z’intambara zirekura misile eshatu zigwa mu murongo w’amazi ibi bihugu bitavugaho rumwe.

Nyuma Leta ya Pyongyang yarashe izindi misile esheshatu ndetse irasa inshuro zisaga 100 ikoresheje imbunda nini.

Koreya ya Ruguru yatangaje ko yarashe ibi bisasu nk’uburyo bwo kwikoma imyitozo ya gisirikare ikomeje gukorwa na Koreya y’Epfo ifatanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igikorwa ivuga ko "kigamije ubushotoranyi."

Kuri uyu wa Kabiri, Koreya ya Ruguru yavuze ko Koreya y’Epfo izishyura ikiguzi gihambaye mu mateka, mu gihe yakomeza iyi myitozo irimo gukorwa ku bufataye na Amerika.

Ni igikorwa cyaketswemo ko iki gihugu gishobora no kwifashisha intwaro kirimbuzi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .