00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Korea ya Ruguru yagerageje ikindi gisasu karahabutaka, itanga gasopo kuri Amerika na Korea y’Epfo

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 3 Ugushyingo 2022 saa 09:53
Yasuwe :

Koreya ya Ruguru yagerageje igisasu karundura gifite ubushobozi bwo kwambukiranya imigabane (ICBM) mu mugambi wayo imazemo igihe wo kugaragaza ubushobozi bwayo mu bya gisirikare ku buryo yahangana na Amerika ishyigikiye Koreya y’Epfo bisanzwe bitarebana neza.

Koreya y’Epfo yatangaje ko icyo gisasu cyaterewe mu gace ka Sunan mu Mujyi wa Pyongyang mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, aho bivugwa ko ibindi bisasu bibiri byakurikiyeho mu gihe cy’isaha imwe.

Inzego za gisirikare za Koreya y’Epfo zivuga ko icyo gisasu cyatewe mu ntera ya kilometero 760 ndetse ko cyari ku muvuduko uri hejuru w’icyageragejwe ku wa 15 Werurwe.

Ku rundi ruhande, hari amakuru avuga ko icyo gisasu gishobora kuba cyapfubiye mu kirere, kitaragera ku butumburuke cyagombaga kugeraho. Ibyo byabaye ubwo cyari kimaze kwitandukanyamo ibice bibiri.

Ni igisasu cyo mu bwoko bwa ICBM cya mbere Koreya ya Ruguru igerageje guhera muri Gicurasi uyu mwaka. Yari yaragerageje ibindi bisasu ariko bitari muri ubu bwoko mu kwereka Amerika na Koreya y’Epfo ko yiteguye intambara.

ICBM (Intercontinental Ballistic Missile) ni ibisasu bishobora kuraswa mu ntera irenga ibilometero 5500 ku buryo byashwanyuza ahantu runaka byoherejwe. Ni ubwoko bw’intwaro ziri mu za mbere zikomeye ku Isi bitewe n’ubushobozi bwazo.

Korea ya Ruguru ikomeje guha gasopo Amerika na Koreya y'Epfo biri mu myitozo ikomeye ya gisirikare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .