Korea ya Ruguru ishobora guhagarika ibiganiro na Amerika kubera ‘kwitwara kibandi’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Werurwe 2019 saa 05:26
Yasuwe :
0 0

Korea ya Ruguru yatangaje ko ishobora guhagarika ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikanasubukura gukora no kugerageza ibisasu kirimbuzi, kubera imyitwarire ya Amerika imeze nk’iy’amabandi.

Byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije wa Koreya ya Ruguru, Choe Son Hoi, mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Kane nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abarusiya, TASS.

Mu kwezi gushize nibwo Perezida Donald Trump na Kim Jong Un bahuriye muri Vietnam mu biganiro bigira kabiri bigamije kumvisha Korea ya Ruguru kurekera aho gukora no kugerageza intwaro kirimbuzi.

Muri iyo nama Korea ya Ruguru nayo yasabye gukurirwaho ibihano bitandukanye birimo iby’ubukungu yashyiriweho n’Umuryango w’abibumbye ku busabe bwa Amerika.

Choe yabwiye abanyamakuru ko hari abayobozi ba Amerika bari kubyitwaramo nabi ku buryo Korea ishobora guhagarika ibiganiro.

Yagize ati “Nta gahunda dufite yo kwemera ibyo turi guhatirwa na Amerika. Ntabwo tucyumva twakomeza ibiganiro bimeze gutya.”

Yavuze ko Mike Pompeo ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Amerika n’Umujyanama wa Trump mu by’umutekano John Bolton bagamije kubangamira umusaruro w’ibiganiro bya Kim na Trump ndetse ngo bari kugaragaza ko icyo gihugu atari icyo kwizerwa.

Choe ngo yatangaje ko mu gihe gito na Kim Jong Un aragira icyo atangaza ku bijyanye n’aho ahagaze mu biganiro barimo na Amerika.

Yavuze ko Amerika iri kwitesha amahirwe yahawe mu nama Trump aherutse kugirana na Kim kandi ngo Korea ya Ruguru ishobora kurambirwa ikisubiraho.

Ati “Ndashaka kubisobanura ko imyitwarire ya kibandi Amerika iri kugaragaza ishobora gushyira ibintu mu kaga.”

Icyakora yakomeje avuga ko umubano wa Trump na Kim wo nta kibazo ufite.

Perezidansi ya Korea y’Epfo ikora nk’umuhuza w’ibyo bihugu byombi yatangaje ko ibyavuzwe na Choe bitafatwa nka byacitse, gusa ngo barakomeza kubikurikiranira hafi.

Umujyanama Mukuru mu by’umutekano John Bolton mu Cyumweru gishize yavuze ko Trump yiteguye gukomeza kuganira na Kim ariko ashimangira ko Korea ya Ruguru izafatirwa ibihano bikomeye nidahagarika gucura no kugerageza intwaro kirimbuzi.

Hashize imyaka isaga 60 Amerika na Koreya bidacana uwaka nyuma y’intambara yahuje Korea zombi. Byarushijeho gukomera mu myaka mike ishize ubwo Korea yatangiraga gukora no kugerageza intwaro kirimbuzi.

Korea ya Ruguru yavuze ko imyitwarire ya Amerika ishobora gutuma yisubiraho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza