00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Konsa no gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye mu byo uwakize Marburg agomba kwirinda

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 2 November 2024 saa 10:30
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima, Minisante, yagaragaje ko abakize Virusi ya Marburg, bagomba kwitwararira cyane birinda gukora imibonano mpuzabitsinda idakingiye, konsa n’ibindi kuko hari ibice virusi isigaramo mu gihe kirenga umwaka, utitwararitse akaba yakwanduza abandi iyo ndwara.

Kuva Virus ya Marburg yagera mu Rwanda ku wa 27 Nzeri 2024, u Rwanda rwakomeje gukora kubura hasi kubura hejuru kugira ngo iyi ndwara yica ku kigero cyo hejuru idahitana benshi kandi koko ibigeraho.

Byageze n’aho rwandika amateka, aho abantu babiri iyo ndwara yari irembere bari ku mwuka, bawuvanweho amahoro, ibitari byarigeze bibaho muri Afurika, biba agahigo u Rwanda ruciye mu kwita ku ndwara nk’izi zikomeye.

Kugeza ku wa 31 Ukwakira 2024 imibare ya Minisante yagaragazaga ko abanduye bari 66, abari kuvurwa ari babiri, abishwe na Marburg ari 15, inkingo zimaze gutangwa ari 1629, abayikize ari 49 mu gihe ibipimo bimaze gufatwa ari 6099.

Iyo ni imibare igaragaza ko u Rwanda rwagerageje uko rushoboye mu gutabara abafashwe n’iyo ndwara izwiho kugarika ingogo mu bihugu yagezemo.

Nubwo Minisante igaragaza ko abantu bayikize bashobora kubana n’abandi nta kibazo, ariko hari ibyo bagomba gukurikiza kugeza hemejwe ko bakize burundu.

Basabwa kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, bakirinda kujugunya agakingirizo ahantu hashyira abandi mu kaga ko kwandura, bakirinda no konsa umwana n’ibindi byatuma ayo matembabuzi arimo n’ava mu maso yahurira n’ay’abandi.

Mu butumwa yanyujije kuri X, Minisante yakomeje iti “Ibi bigomba kubahirizwa kugeza igihe ibipimo byo kwa muganga bizemeza burundu ko nta virusi ikiri muri ibyo bice.”

Impamvu y’ibyo ni uko abahanga mu buvuzi bemeza ko nubwo Virusi ya Marburg ikira, hari bimwe mu bice ivamo itinze birimo amatembabuzi y’imbere mu jisho mu masohoro no mu mashereka.

Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Abakozi bo kwa Muganga muri Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (Minisante), Dr. Nkeshimana Menelas uri mu itsinda riri gukurikirana abarwayi ba Marburg, yavuze ko imiterere ya Marburg idasanzwe aho umuntu aza yazahaye akavurwa ibintu byose bigakira ariko hakagira ibice by’umubiri virusi ishobora gusigaramo mu bihe birenze n’umwaka.

Ati “Ariko ntibivuze ko umuntu arwaye, afite umuriro n’ibindi, aba ameze nk’abandi bose ariko virusi iri muri byo bice nko mu jisho no mu masohoro.”

Yavuze ko habaye uburangare abo bantu bashobora kwanduza, ha handi n’iyo uwakize Marburg agakenera kujya kwivuza indi ndwara abaganga bagomba kwitwararira.

Yasabye abakize iyo ndwara na bo kwitwrarika bakimakaza isuku, n’ibindi byafasha mu gukumira ko bakwanduza, akanagaragaza ko abakize bazakomeza gukurikiranwa kugeza ku mwaka kuko bashobora kugira ibindi bibazo nubwo bidakabije.

Mu bindi bibazo uwakize Virusi ya Marburg ashobora kugira birimo ibijyanye n’imboni bituma uwayikize akaba atabona neza, kugira ingaruka z’umunaniro ukabije, ha handi umuntu ubona yaracitse intege imbaraga yagiraga atari zo agifite, kubabara mu ngingo, mu mitsi, ibibazo by’agahinda gakabije n’ibindi byose bikeneye gukurikiranwa.

Konsa, gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye mu byo uwakize Marburg agomba kwirinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .