Komisiyo ya Loni igiye kwiga ku bugizi bwa nabi bukorerwa abirabura muri Amerika

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 16 Kamena 2020 saa 09:09
Yasuwe :
0 0

Komisiyo ya Loni ishinzwe Uburenganzira bwa muntu, yemeje gukora ibiganiro byihutirwa byiga ku ivanguraruhu, ubugizi bwa nabi bwa polisi ndetse n’ubugizi bwa nabi bukorerwa abigaragambya mu mahoro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Komisiyo ya Loni ishinzwe Uburenganzira bwa muntu yafashe uyu mwanzuro nyuma y’ubusabe bwa Burkina Faso mu izina ry’ibihugu bya Afurika nyuma yaho umwirabura George Floyd yishwe n’umupolisi w’umuzungu mu Mujyi wa Minneapolis. Urupfu rwe rwakurikiwe n’imyigaragambyo hirya no hino ku Isi.

Perezida w’iyi komisiyo, Tichy-Fisslberger, usanzwe ari na Ambasaderi wa Autriche muri Loni, yatangaje ko ubu ari igihe nyacyo cyo kwiga kuri iki kibazo mu gihe imyigaragambyo ikomeje gukaza intera mu Burayi n’ahandi ku Isi.

Ati “Iyi ni ingingo itareba igihugu kimwe.”

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntabwo ari Umunyamuryango w’iyi komisiyo ikorera i Genève mu Busuwisi nyuma yaho iyivuyemo mu myaka ibiri ishize iyishinja kubogama.

Hari ubushakashatsi bwakozwe ku bugizi bwa nabi bwa Polisi ya Amerika muri raporo yitwa “Mapping Police Violence” bwagaragaje ko 99% by’ibikorwa by’ubwicanyi bya Polisi ya Amerika kuva mu 2014 kugera mu 2019, ababigizemo uruhare batigeze bakurikiranwa ngo babihanirwe cyangwa ngo bahamwe n’icyaha.

Iyi raporo ikubiyemo amakuru yatanzwe n’inzego z’ubutabera muri Leta za Amerika, yerekana kandi ko umubare w’ibikorwa by’ubwicanyi bikorwa n’abapolisi, wagiye uzamuka buhoro buhoro kuva mu 2013 kugera mu 2019 aho nko mu 2014, abantu 1050 bishwe, byagera mu 2018 umubare ukiyongera bakagera ku 1143.

Inkuru wasoma: Sobanukirwa byimbitse impamvu y’imyigaragambyo iri kuba muri Amerika

Polisi ya Amerika ishinjwa gukoresha imbaraga z'umurengera n'ubugizi bwa nabi mu gihe hari umwirabura ikekaho icyaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .