00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

António Guterres yatabarije Afghanistan, Perezida wa Brésil yamaganye abamubaza impfu za COVID-19,... avugwa mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Ukwakira 2021 saa 10:25
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yagaragaje ko ubukungu bwa Afghanistan buri kugana mu manga asaba ibihugu by’amahanga kugira icyo bikora kugira ngo abaturage b’iki gihugu batazagerwaho n’ingaruka zikomeye z’iki kibazo.

Mbere y’uko Aba-Taliban bafata ubutegetsi muri Afghanistan, ubukungu bwayo bwari bufatiwe runini n’inkunga kuko zari zifite ijanisha rya 75%.

Nyuma y’uko Aba-Taliban bagiye ku butegetsi ubukungu bwatangiye guhungabana mu buryo budasanzwe bitewe ahanini n’uko hari imwe mu mitungo yafatiriwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bigahagarika inkunga n’imyenda byageneraga Afghanistan.

António Guterres yavuze ko Umuryango w’Abibumbye uhamagarira ibihugu by’amahanga gushyira amafaranga mu bukungu bwa Afghanistan kugira ngo budahungabana burundu.

Ati “Kuri ubu, kuva aho imitungo yafatiriwe n’inkunga zigamije iterambere zigahagarikwa, ubukungu buri kugana mu manga. Banki n’izindi serivisi z’ingenzi nk’izijyanye n’ubuzima zamaze gufunga imiryango mu bice bitandukanye.”

Guterres yavuze ko amahanga ashobora gufasha Afghanistan abinyujije mu Muryango w’Abibumbye kandi bigakorwa hubahiriwe amategeko mpuzamahanga.
Yasabye ibihugu kutikandagira muri iyi gahunda ngo kuko gufasha Afhganistan muri iki kibazo bitavuze ko Guverinoma y’Aba-Taliban yemewe, yakuriweho ibihano cyangwa yongeye gusubukurirwa inkunga yagenerwaga n’amahanga.

Mu rwego rwo kuzahura ubukungu bw’iki gihugu, António Guterres yasabye Aba-Taliban gukomera ku ijambo bavuze bemeza ko mu mpinduramatwara bazanye harimo no guha uburenganzira umugore n’umwana w’umukobwa, bakabasha kugana ishuri no gukora imirimo itandukanye. Yavuze ko ibi nibabikora bizagira uruhare mu kuzahura ubukungu bwa Afghanistan kuko bugizwe n’imirimo itanditse ku kigero cya 80% kandi imyinshi ikaba igirwamo uruhare n’abagore.

Kugeza ubu ikibazo cy’ihungabana ry’ubukungu bwa Afghanistan ni kimwe mu bihangayikishije Isi, cyane ko hari kuba n’inama idasanzwe ya G20 iri kureberwamo icyakorwa ngo iki gihugu gitabarwe.

António Guterres yatabarije ubukungu bwa Afghanistan

========================================================

Kim Jong-un yashinje Amerika kuba nyirabayazana w’imyitwarire ya Koreya ya Ruguru

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un yashinje Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuba nyirabayazana w’inzira iki gihugu cyafashe yo gucura intwaro za kirimbuzi.

Ibi Kim Jong-un yabigarutseho ku wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2021, ubwo yatangizaga igikorwa cyo kumurika aho iki gihugu kigeze cyiyubaka mu bijyanye n’intwaro z’ubumara.

Perezida Kim yavuze ko kuba igihugu cye gikomeje kwiyubaka mu bijyanye n’intwaro za kirimbuzi kibiterwa n’imigambi mibisha gifitiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yavuze ko Koreya ya Ruguru icura intwaro za kirimbuzi mu rwego rwo kwirinda, ko itabikora igamije ubushotoranyi.

Ati “Mu buryo buhoraho, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagiye igaragaza ko nta migambi mibisha ifitiye igihugu cyacu, ariko nta bikorwa bihari byatuma umuntu yemera ko ari byo koko. Ku bw’abazadukomokaho dukwiye kuba igihugu cy’igihangange. Mbere na mbere dukwiye kuba abanyembaraga.”

Yakomeje avuga ko kubera ubushobozi Koreya ya Ruguru imaze kugira mu bijyanye n’igisirikare ntawe ugipfa kuyikanga.

Ati “Ugukangishwa imbaraga za gisirikare igihugu cyacu kiri guhura na ko, gutandukanye n’ibyo twabonye mu myaka 10, itanu cyangwa itatu ishize.”

Kugeza ubu Koreya ya Ruguru yafatiwe ibihano na Amerika kubera umugambi ikomeje wo gucura intwaro za kirimbuzi. Ni ibihano byarushijeho gukazwa mu 2017 ubwo iki gihugu cyageragezaga igisasu cyo mu bwoko bwa missile gishobora kwangiza Leta Zunze Ubumwe za Amerika zose.

Kim Jong-un yashinje Amerika kuba nyirabayazana w’icyemezo Koreya ya Ruguru yafashe cyo gukora intwaro za kirimbuzi

====================================================

Perezida wa Brésil yavuze ko arambiwe abamubaza impfu za COVID-19

Perezida wa Brésil, Jair Bolsonaro yavuze ko adashaka abakomeza kumubaza ibibazo bifite aho bihuriye n’umubare w’abicwa na COVID-19 ukomeje kwiyongera ngo kuko bituma agira ibihe bibi.

Yabigarutseho ku wa Mbere tariki 11 Ukwakira 2021, ubwo yari abajijwe n’umunyamakuru icyo avuga ku mubare w’abicwa na COVID-19 ukomeje kwiyongera muri Brésil.

Mu gusubiza uyu munyamakuru, Perezida Jair Bolsonaro yavuze ko nta gihugu kitarapfusha umuntu azize COVID-19, asaba abantu ko bahagarika kumubaza ibibazo nk’ibi.

Ati “Ni mu kihe gihugu abantu batapfuye? Mbwira! Reba ntabwo naje hano kugira ngo ngire ibihe bibi.”

Kugeza ubu Brésil imaze gupfusha abarenga ibihumbi 600 kubera icyorezo cya COVID-19. Perezida Bolsonaro ashinjwa n’abaturage kuba yaragenze biguru ntege mu bijyanye no gushyiraho gahunda zigamije kwirinda iki cyorezo.

Perezida wa Brésil, Jair Bolsonaro yavuze ko arambiwe abamubaza imfu za COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .