00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kim Jong Un yakangaranyije abantu: Yiteguye gushwanyuza Koreya y’Epfo agahangana na Amerika

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 28 July 2022 saa 09:00
Yasuwe :

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jing un, yakangaranyije Isi avuga ko yiteguye “kurandura burundu” Koreya y’Epfo ndetse ko amaze igihe yiteguye urugamba urwo arirwo rwose na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni amagambo yavuze ubwo igihugu cye cyizihizaga isabukuru y’imyaka 69 kimaze intambara yasize Koreya ihindutse ibihugu bibiri isojwe.

Bwari ubwa mbere Kim agaragaye mu ruhame mu gihe kirenga ibyumweru bitatu bishize. Amagambo ye ni aya mbere avuze kuri Koreya y’Epfo kuva yabona umuyobozi mushya, Perezida Yoon Suk Yeol wagiye ku butegetsi muri Gicurasi.

Kim yavuze ko ba gashakabuhake b’Abanyamerika “bari gusunikira Koreya y’Epfo mu bikorwa by’ubwiyahuzi” ku gihugu cye.

Ati “Ubutegetsi bwa Koreya y’Epfo n’igisirikare cyabwo cy’amabandi, bari mu bikorwa bishaka gushotora igisirikare cyacu. Ibi bikorwa bibi cyane bizahanwa mu buryo bwihanukiriye n’ingabo zacu zikomeye kandi ubutegetsi bwa Yun Suk Yeol n’igisirikare cye bizahita bisenywa.”

Koreya ya Ruguru imaze iminsi igerageza intwaro zayo za kirimbuzi ku buryo bikekwa ko mu minsi iri imbere ishobora gukora igerageza rya mbere karundura ry’intwaro z’ubumara bwa mbere kuva mu 2017.

Perezida Kim Jong Un yatangaje ko yiteguye gushwanyuza Koreya y'Epfo ubundi agahangana na Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .