00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kim Jong Un yagaragaje bwa mbere umukobwa we mu ruhame

Yanditswe na Manzi Angelo
Kuya 19 Ugushyingo 2022 saa 03:36
Yasuwe :

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un, yagaragaye ari kumwe n’umukobwa we ku karubanda mu muhango wo kugerageza misile iki gihugu cyakoze kuri uyu wa Gatanu.

Uyu mukobwa bivugwa ko witwa Kim Chu-ae.

Uyu mu perezida azwiho kutagaragaza ubuzima bwe bwite ndetse n’amabanga y’igihugu ayoboye.

Aya mafoto yashyizwe ahagaragara n’Ibiro Ntaramakuru muri Koreya ya Ruguru (KCNA), yerekanaga bombi bafatanye agatoki ku kandi mu gihe baganiraga, bavugana n’abayobozi, banareba uko misile iraswa.

Igaragara ry’umukobwa wa Kim Jong Un mu ruhame ryashimishije abasesenguzi muri Koreya ya Ruguru kuruta amakuru y’igeragaza rya misile ifite ubushobozi bwo kurasa Amerika.

Gusa hakomeje kwibaza impamvu yajyanye n’uyu mwana ukiri muto bamwe babihuza n’ahazaza h’ubutegetsi bwe nk’uko BBC yabitangaje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .