00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiliziya Gatolika yashyizeho iminsi icyenda yo kunamira Papa Francis

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 April 2025 saa 02:47
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku Isi bwatangaje ko hashyizweho iminsi icyenda yo kunamira Papa Francis uherutse kwitaba Imana.

Iki cyunamo cya Papa Francis kizatangira ku wa Gatandatu tariki 26 Mata, nyuma yo kumushyingura.

Muri iki gihe cy’icyunamo muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero i Vatican hazajya habera Misa n’ibikorwa biri mu murongo wo kuzirikana Papa Francis. Bizarangira ku wa 4 Gicurasi.

Biteganyijwe kandi ko iyi minsi icyenda y’icyunamo izubahirizwa no mu zindi kiliziya zo hirya no hino ku Isi.

Mu gihe habura amasaha make ngo Papa Francis ashyingurwe, ibikorwa byo kumusezeraho birakomeje, aho bimaze kwitabirwa n’abarenga ibihumbi 20.

Biteganyijwe ko umuhango wo kumushyingura uzaba ku wa Gatandatu tariki 26 Mata 2025.

Kiliziya yashyizeho iminsi icyenda yo kunamira Papa Francis
Papa Francis yitabye Imana azize stroke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .