00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kera kabaye, ubwato bwari bwafunze ubunigo bwa Suez bwageze mu Buholandi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 29 Nyakanga 2021 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Ubwato butwara ibicuruzwa bwari bwafunze ubunigo bwa Suez muri Werurwe uyu mwaka, bwageze ku cyambu cya Rotterdam mu Buholandi nyuma yo kurekurwa n’ubuyobozi bwa Misiri.

Ubu bwato bwageze ku cyambu kuri uyu wa Kane. Bukihagera, bwatangiye gupakururwa aho biteganyijwe ko gupakurura bizarangira tariki 3 Kanama, bugakomereza muri Felixstowe mu Bwongereza.

Ubu bwato, bumwe mu bunini ku isi bwikorera imizigo n’ibicuruzwa bwaheze mu bunigo bwa Suez tariki 23 Werurwe uyu mwaka, bihagarika urujya n’uruza muri iyo nzira mu gihe cy’iminsi itandatu.

Ni ibintu byakomye mu nkokora ubucuruzi mpuzamahanga kuko ubwo bunigo bucamo ubwato butandukanye butwaye ibicuruzwa.

Nibura 15 % by’ubwato butwaye ibicuruzwa ku isi, buca mu bunigo bwa Suez.

Ubwato bwari bwaheze muri ubu bunigo, butwara kontineri 18 300 zuzuye ibicuruzwa bitandukanye, bukaba bufite uburebure bwa metero 400.

Ubu bwato bwamaze kugera mu Buholandi nyuma yo kurekurwa na Misiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .