Kera kabaye, u Bushinwa bwashimiye Biden watorewe kuyobora Amerika

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 13 Ugushyingo 2020 saa 01:00
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’icyumweru bitangajwe ko Joe Biden ariwe wegukanye amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa kuri uyu wa Gatanu bwamwoherereje ubutumwa bumushimira ku ntsinzi ye.

Amerika n’u Bushinwa ni ibihugu bimaze imyaka myinshi bitabanye neza ariko by’umwihariko umubano wasubiye irudubi mu myaka ine ishize ubwo Trump yajyaga ku butegetsi maze akibasira bikomeye ibikorwa by’ubucuruzi by’Abashinwa.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bushinwa, Wang Wenbin, yatangaje ko igihugu cye cyubaha amahitamo y’abaturage ba Amerika, aheraho ashimira Biden na Kamala Harris batowe.

Wang yakomeje avuga ko u Bushinwa bwumva ko “ibyavuye mu matora bizemezwa binyuze mu nzira z’amategeko” ya Amerika.

U Bushinwa bwari mu bihugu bike bikomeye byari byarifashe ntibyagira icyo bivuga ku ntsinzi ya Harris na Biden birimo u Burusiya bukiryumyeho kugeza ubu.

Ubwo Biden na Harris bishimiraga intsinzi yabo ku mwanya wa Perezida na Visi Perezida bahigitse Trump na Pence

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .