Eurofighter Typhoon ni ubwoko bw’indege z’intambara zinyaruka cyane, zikorwa ku bwumvikane bw’ibihugu birimo u Bwongereza, Espagne, u Butaliyani n’u Budage.
Turikiya imaze igihe isaba ko yahabwa izi ndege ikazigura ariko u Budage bwari bwarabyanze, buvuga ko zishobora kwifashishwa mu kurwanya aba-Kurdes muri Iraq na Syria.
Kuri ubu u Budage bwisubiyeho, bwemera ko izo ndege Turikiya yemererwa kuzigura.
Biteganyijwe ko Turikiya izagura indege 40 z’ubwo bwoko, ku gaciro ka miliyari $5.6.
Uyu mwanzuro w’u Budage ufashwe mu gihe Chancelier w’u Budage, Olaf Scholz aherutse kuganira na Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdogan ubwo bahuriraga mu Nteko rusange ya Loni muri Nzeri uyu mwaka.
Biteganyijwe kandi ko Scholz azasura Turikiya tariki 19 Ukwakira uyu mwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!