Ruto yabitangaje mu ntangiro z’iki cyumweru ubwo yari mu nama yabereye muri ‘Kenyatta International Convention Centre’.
Yavuze ko iki gikorwa cyakozwe bagamije guteza imbere ubuhanzi no kwerekana ko iki gihugu cyaba igicumbi cy’imyidagaduro ku isi.
Ati “Umugambi wacu ugaragaza ubukungu bushingiye ku muco ndetse n’umurage kugira ngo biteze imbere impinduka no guhanga imirimo.”
Mu Ukuboza 2023, Perezida Ruto yari yavuze ko mu ntangiro za 2024 Grammy Awards izatangira gufata amashusho ya filime zitandukanye muri iki gihugu.
Yanasuye i Hollwood hafatwa nk’igicumbi cya sinema muri Amerika, yakirirwa muri studio ya Tyler Perry utunganya filime.
Icyo gihe kandi yakoranye inama n’abandi batandukanye bo muri sinema ya Amerika.
Ntabwo haramenyekana igihe Grammy Awards Africa izatangirwa muri Kenya.
Ibihembo bya Grammy Awards ni bimwe mu bikomeye ku Isi bitangwa mu muziki. Bitegurwa na Recording Academy. Byatangiye gutangwa mu 1959.
Ubuyobozi bwa Grammy Awards mu minsi yashize bwagiranye amasezerano n’ibihugu bitandukanye bya Afurika birimo n’u Rwanda, narwo byavugwaga ko rushobora kwakira Grammy Awards Africa 2025.
Byari nyuma y’uko ubuyobozi bwa ‘Recording Academy’ businyanye amasezerano y’imikoranire n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).
Byavugwaga ko byitezwe ko mu Rwanda ariho ha mbere hazabera ibirori byo gutanga ibihembo bya ‘Grammy Awards Africa’.
Mu bihe bitandukanye abayobozi ba Recording Academy bagiye bakorera uruzinduko mu Rwanda aho bagiranye ibiganiro n’abayobozi mu nzego zitandukanye ari na ko bakomeza gushyira ku murongo gahunda z’imyiteguro.
Nta makuru menshi yatangajwe ku masezerano y’imikoranire hagati ya ‘Recording academy’ na RDB, gusa amakuru yemezaga neza ko bemeranyije ko ibi birori bigiye gutangizwa muri Afurika byajya bibera mu Rwanda.
Abayobozi ba Recording Academy baje mu Rwanda, basura inyubako ya BK Arena ku wa 17 Kamena 2024. Banahuye na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr. Utumatwishima Abdallah.
Ku wa 18 Kamena 2024 nibwo Minisitiri Utumatwishima yitabiriye inama ya mbere ya komite ya ‘African Recording Academy’ yabereye muri Kigali Convention Centre.
Yitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko na siporo muri Kenya Ababu-Namwamba, Minisitiri w’Urubyiruko n’umuco muri Nigeria, Hannatu Musawa n’abandi bantu batandukanye bari gushyira imbaraga mu gutuma igikorwa cya African Recording Academy kigenda neza.
Kuva mu 2023 ubuyobozi bwa Recording Academy isanzwe itegura Grammy Awards burangajwe imbere n’umuyobozi wayo Harvey Mason Jr, bwakoreye ingendo i Kigali bugirana ibiganiro n’abantu batandukanye.
Byari ibiganiro biganisha ku kureba uko hasinywa amasezerano y’uko u Rwanda rwaba igihugu cya mbere cyakiriye ‘Grammy Awards Africa’ bateganya gukorera i Kigali mu 2025.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!