Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iki kigo rivuga ko umuhanzikazi Katy Perry ari umwe mu bagore batandatu bazajya mu isanzure.
Blue Origin yakomeje igira iti “Katy Perry atewe ishema no kuba umwe mu bagore ba mbere bazoherezwa na Blue Origin mu isanzure, kandi yizera ko urugendo rwe ruzashishikariza abandi bakobwa barimo n’umukobwa we, kuzagera kure.”
Itsinda ry’abagore batandatu bazoherezwa mu isanzure, riyobowe na Lauren Sánchez umukunzi wa Jeff Bezos, bitegura no kurushinga mu minsi iri mbere. By’umwihariko iki cyari igitekerezo cye cy’uko Blue Origin yakohereza itsinda ry’abagore gusa.
Lauren Sanchez kandi yahisemo abandi bagore bubatse izina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, barimo umunyamakuru Gayle King, umuhanga mu by’isanzure Aisha Bowe, umushakashatsi Amanda Nguyen, hamwe na Kerianne Flynn utunganya filime.
Biteganyijwe ko aba bagore bazoherezwa mu isanzure hagati ya Gicurasi na Kamena 2025.
Urugendo rwabo rugana mu isanzure ni rwo ruzaba urwa mbere rukozwe n’abagore gusa, nyuma y’uko mu 1963 Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zohereje umugore w’umuhanga mu by’ibigendajuru Valentina Tereshkova, akaba umugore wa mbere wari ukoze urwo rugendo.
Sanchez yatangaje ko uru rugendo rwabo ruzabafasha kunguka byinshi ku bumenyi bujyanye n’Isi bari bafite kandi rukabera abandi bashakashatsi imbarutso yo gukomeza gutanga umusanzu uzasiga umurage ku bo mu bihe bizaza.
Katy Perry ugiye kujya mu isanzure ni umwe mu bahanzikazi bubatse izina mu njyana ya ‘Pop’, yanamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Roar’, ‘Wide Awake’ n’izindi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!