Kanye West yahishuye ko umugore we ari gushaka kumujyana mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Nyakanga 2020 saa 04:38
Yasuwe :
0 0

Kanye West akomeje guteza urujijo umuryango we nyuma y’amagambo arimo amabanga y’urugo rwe yatangaje ku Cyumweru gishize ubwo yari ari mu rugendo rwo kwiyamamariza kuyobora Amerika.

Ni amagambo uyu mugabo w’imyaka 43 yatangaje ku wa 19 Nyakanga 2020 mu Mujyi wa Charleston muri Leta ya South Carolina aho yatangiriye ibikorwa byo kwiyamamaza nk’umukandida wigenga ariko mu mutaka w’ishyaka rye yise Birthday Party.

Yavuze byinshi bitakiriwe neza birimo ukuntu ababyeyi be bari bagiye gukuramo inda ye, ati ‘Data yashakaga ko bakuramo inda yanjye. Mama arokora ubuzima bwanjye.”

Uyu mugabo ikindi kintu yavuze cyafashwe ngo gushyira hanze ubuzima bwe bwite ni ukuntu we na Kim Kardashian bari bagiye gukuramo inda y’umukobwa wabo w’imfura North West w’imyaka irindwi.

Icyo gihe yaravuze ati “Umukunzi wanjye yarampamagaye ari kurira cyane. Ambwira ko atwite. Yari afite ibinini mu ntoki ze, nari ngiye kwica umukobwa wanjye. ” Yakomeje avuga ko yakiriye ikimenyetso cy’Imana agahita ahagarika ibyo gukuramo inda y’imfura yabo.

Ndetse anavuga ko n’ubwo Kim Kardashian yahitamo ko batandukana nyuma yo gutangaza ibi, we nta nkomanga afite ku mutima kuko ari ko kuri.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nyakanga 2020, uyu mugabo yashyize ubutumwa bwinshi kuri Twitter burimo ubwo yahise asiba avuga ko umugore we ari gushaka kumujyana mu bitaro bijyamo abafite uburwayi bwo mu mutwe muri Wyoming aho Kanye West aherereye ubu.

Ati “Kim yagerageje kuza muri Leta ya Wyoming n’umuganga bamfungiranayo… bitewe n’uko narize ubwo navugaga ku kuntu umukobwa wacu twari tugiye kumwica.”

Yanatangaje ko nyina wa Kim Kardashian ari mu bamwoshya, avuga adashaka ko azongera kwegera abana be.

TMZ yatangaje ko kuva Kanye yavuga ibijyanye n’umuryango mu Cyumweru gishize umuryango w’umugore we n’inshuti zabo batangiye kumugirira amakenga. Ndetse ngo ntabwo yorohewe n’uburwayi asanganywe bw’imitekerereze ariko ngo icyemezo cyo gushaka abamufasha kigomba kuba icye.

N’ubwo bimeze gutya ariko Kim Kardashian akunze gushyigikira umugabo we yerekana ko amuri hafi, nko mu 2018 yigeze kuvuga ko ari umuntu ushoboye kwitekerereza; ndetse n’ubwo yatangazaga ko agiye kwiyamamariza kuba Perezida yagaragaje ko amuri inyuma. Ibi byose bishobora kuba ari ukumukanga cyangwa kumukubita akanyafu ngo yisubireho.

Gusa, hari abatangiye gukeka ko Kanye West yaba ari gutesha abantu umutwe ashaka ko isi yose imuhanga amaso kubera album azashyira hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nyakanga 2020; yise Donda.

TMZ iherutse gutangaza ko Kanye West ari mu bihe bibi kubera uburwayi asanganywe bufitanye isano n’ubwo mu mutwe buzwi nka ‘Bipolar disorder’.

Kanye West yagaragaje ko umugore we yateguye kumujyana mu bitaro by'abarwayi bo mu mutwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .