Ibi byagaragajwe n’umunyamategeko we Eduardo Martorell, ubwo yashyikirizaga urukiko inyandiko zisobanura impamvu umukiliya we atabashije kwitaba iburanisha rijyanye n’ikirego yarezwemo na Benjamin Provo, wahoze ari umukozi we.
Benjamin Provo wari umurinzi muri Donda Academy, mu birego bye, yashinje Kanye West kumufata nabi no kumubwira amagambo yuzuyemo urwango ndetse agahabwa inshingano ziremereye zidahuye n’amasezerano y’akazi. Avuga ko Abirabura bafatwa nabi mu kigo cya Ye mu gihe Abazungu bafatwa neza.
Kanye West umaze igihe agaragaza imyitwarire itavugwaho rumwe ku mbuga nkoranyambaga, yahisemo kujya mu kigo giherereye muri Espagne kugira ngo afashwe mu bijyanye n’imitekerereze, ubuzima bwo mu mutwe n’ituze.
Umunyamategeko we yavuze ko ari “mu rugendo rwo kwiyitaho no kwiyubaka mu buryo bw’imyitwarire n’ubuzima bw’amarangamutima.”
Urukiko rwasabwe ko Ye adakomeza guterwa igitutu cyo kwitaba iburanisha, bitewe n’uko ari mu gihe cy’ubuvuzi, ndetse rwasabwe ko niba bikenewe, hashyirwaho uburyo bwa ‘remote deposition’, aho yatanga ubuhamya hifashishijwe ikoranabuhanga nk’amashusho y’imbonankubone gusa uwo bashyiditse mu nkiko yabiteye utwatsi.
Kugeza ubu, ntabwo haramenyekana igihe Kanye West azamara muri Espagne cyangwa niba azasubira mu ruhame vuba. Gusa In Touch ivuga ko uyu muraperi ashobora kuzarangiza kwivuza mu mpera za Gicurasi 2025. Uyu muraperi yajyanye muri Espagne n’umugore we Bianca Censori.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!