Kaminuza ya Indiana muri Amerika igiye gutangira kwigisha Ikinyarwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Kanama 2019 saa 11:09
Yasuwe :
0 0

Kaminuza ya Indiana yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iri mu myiteguro yo gutangira kwigisha Ikinyarwanda, igikorwa cyitezweho inyungu cyane cyane ku Banyarwanda batagize amahirwe yo kuvukira mu gihugu cyabo, ngo bamenye ururimi gakondo.

Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Prof John Musiine, yabwiye RBA ko iyi ari inkuru nziza,

Ati “Iyi porogaramu yo kwigisha Ikinyarwanda izatangira muri Nzeri, hashize imyaka 10 abana b’abanyeshuri bo muri Kaminuza Indiana basura u Rwanda mu bikorwa bitandukanye, ari ukwigisha abana gusoma mu Kinigi, hamwe no kurebara hamwe uburyo bajya bateza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda.”

Yavuze ko muri iyo myaka 10, buri mwaka Kaminuza ya Indiana yohereza mu Rwanda hafi abanyeshuri 100 n’abarimu, bikaba byaratumye ifata umwanzuro wo kwigishiriza Ikinyarwanda muri Amerika.

Ati “Ibi rero bikazafasha ahanini Abanyamerika baza gukorera mu Rwanda, ari abashora imari, kandi binarusheho no gufasha abana b’abanyarwanda bavukiye hano muri Amerika batazi Ikinyarwanda, kuba nabo bajya kwiga muri iyo porogaramu y’Ikinyarwanda muri kaminuza ya Indiana.”

Prof Musine yavuze ko ari inkuru ishimishije ku banyarwanda baba muri Amerika batazi Ikinayarwanda, bafite inyota yo kwiga ururimi kavukire n’umuco w’igihugu cyabo.

Ati “Nka Perezida w’umuryango w’Abanyarwanda hano muri Amerika, nagize ibiganiro na Kaminuza ya Indiana, mu minsi mike tukaba tuzasinya amasezerano y’imikoranire, tureba uburyo Kaminuza ya Indina yarebera hamwe ukuntu abana b’abanyarwanda batazi Ikinyarwanda bavukiye hano mu mahanga, nabo babaha uburyo bwo kuba bakwiga muri iyo porogaramu y’Ikinyarwanda.”

Ni igikorwa yavuze ko gikomeye ku Banyarwanda muri Amerika, kubona nka Kaminuza ya Indiana igiye kwigisha Ikinyarwamda, cyiyongera ku zindi ndimi yigisha nk’Igishinwa.

Ati “‘Bizadufasha kumenyekanisha u Rwanda kurusha uko byari bimeze.”

Biteganyijwe ko abarimo bazaturuka mu Rwanda hamwe n’Abanyarwanda b’inzobere bari muri Amerika, bazagira uruhare muri aya masomo.

Kaminuza ya Indiana yateguye integanyanyigisho yayo y’Ikinyarwanda ibifashijwemo n’umwalimu wavuye mu Rwanda, ndetse ifite gahunda yo kuzakorana bya hafi n’Ishami ryigisha Ikinyarwanda muri Kaminuza y’u Rwanda.

Prof John Yves Musiine uyobora Umuryango w'Abanyarwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Ibiro bya Kaminuza ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza