00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza ya Harvard yajyanye ubutegetsi bwa Trump mu nkiko

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 23 May 2025 saa 07:14
Yasuwe :

Abanyamategeko ba Kaminuza ya Harvard bitabaje urukiko rwa Boston nyuma y’aho ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bufashe icyemezo cyo kuyambura by’agateganyo uruhushya rwo kwakira abanyeshuri b’abanyamahanga.

Iki cyemezo cyafashwe na Minisiteri y’Umutekano w’Imbre muri Amerika tariki ya 20 Gicurasi 2025, isobanura ko byatewe n’uko iyi kaminuza yanze kuyiha amakuru y’abanyeshuri b’abanyamahanga, arimo amashusho n’amajwi bafashwe mu myaka itanu ubwo bitabiraga imyigaragambyo.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Kristi Noem, yashinje Kaminuza ya Harvard kwenyegeza urugomo, urwango rwibasira ubwoko ndetse no gukorana n’ishyaka CPC (Communist Party of China) riri ku butegetsi mu Bushinwa.

Noem yamenyesheje iyi kaminuza ko izasubizwa uru ruhushya mu gihe yakwemera gutanga aya makuru y’abanyeshuri b’abanyamahanga mu gihe kitarenze amasaha 72.

Ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwamaganye iki cyemezo, bugaragaza ko kinyuranyije n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko kandi ko kizayigiraho ingaruka, cyane cyane ku bikorwa byayo by’uburezi n’ubushakashatsi, kigire ingaruka no kuri Amerika yose.

Bwagize buti "Mu bwihute, Leta yashatse guhanagura kimwe cya kane cy’abanyeshuri ba Harvard, abanyeshuri b’abanyamahanga batanga umusanzu ukomeye muri Kaminuza no mu bikorwa byayo. Harvard idafite abanyeshuri b’abanyamakuru, ntabwo yaba ari Harvard."

Iyi Kaminuza yasabye urukiko rwa Boston gutesha agaciro icyemezo cya Minisiteri y’Umutekano w’Imbere, igaragaza ko ubwo yayimaga amakuru y’aba banyeshuri, yashingiraga ku cyo amategeko ateganya.

Leta ya Amerika yari iherutse guhagarika inkunga ya miliyari 2,2 z’Amadolari yagombaga kuyifasha mu bikorwa by’uburezi n’ubushakashatsi, ibyatumye abanyamategeko bayo na bwo bitabaza urukiko kugira ngo ruteshe agaciro iki cyemezo.

Kaminuza ya Harvard imaze imyaka myinshi mu myanya y’imbere ku rutonde rw’izikomeye ku Isi, bitewe n’uruhare igira mu guteza imbere uburezi n’ubushakashatsi ku rwego mpuzamahanga.

Kuva mu mwaka w’amashuri wa 2020-2021 kugeza mu 2022-2023, yari ifite abanyeshuri 25,8% b’abanyamahanga. Mu 2023-2024 bageze kuri 26,8%, bagera kuri 27,2% mu 2024-2025. Ubu ifite abanyeshuri b’abanyamahanga bagera ku 6800.

Kaminuza ya Harvard iri muri kaminuza zigira uruhare rukomeye mu iterambere ry'uburezi n'ubushakashatsi ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .