00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza nziza ku muntu ushaka kujya kwiga muri Amerika

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 3 Ukwakira 2017 saa 07:54
Yasuwe :
1 0

Amerika izwiho kuba ifite uburezi buri ku rwego rwo hejuru mu ngeri zitandukanye. Leta nka Massachusetts, Maryland, Colorado, Connecticut ziza ku isonga mu zitanga uburezi bufite ireme kurusha izindi 50 zigize iki gihugu.

Ibi ni byo bituma abashaka kwiyungura ubumenyi bo mu bihugu bitandukanye cyane ibya Afurika na Aziya bahitamo kujya gukomereza amasomo yabo muri iki gihugu cy’igihangange ku isi.

Uburezi nka kimwe mu bikora ku buzima bwa muntu ku isi hose usanga burimo ibibazo binyuranye. Ni na ko bimeze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko 14% by’abarimu bashya mu kazi basezera muri uyu mwuga mu mwaka wabo wa mbere kubera ubushobozi buke, na ho 33% basezera nyuma y’imyaka itatu hanyuma abagera kuri 50% bagasezera bamaze imyaka itanu.

Kuva mu ishuri muri iki gihugu kandi na cyo ni ikibazo gikomeje guhombya leta amafaranga menshi. Urugero nko mu mwaka wa 2010, iyo abanyeshuri miliyoni n’ibihumbi 300 baba bataravuye mu ishuri bagakomeza kugeza barangije kaminuza, byari kuzatuma mu buzima bwabo bwose Amerika yunguka miliyari z’amadolari 337 ariko si ko bizagenda.

Ikindi kandi mu myaka 30 ishize, Amerika yari igihugu cya mbere ku isi mu gusohora abanyeshuri benshi kandi bafite ubumenyi barangije amashuri yisumbuye gusa mu 2016 yari igeze ku mwanya wa 36 ku isi.

Iyi mibare ntikuraho kuba mu 2012 iki gihugu cyari ku mwanya wa kane ku isi mu bihugu bitanga uburezi bwo ku rwego rwo hejuru nyuma ya Canada, Israel n’u Buyapani ari byo bituma abantu benshi n’uyu munsi bashaka kujya kukiminurizamo.

Umwaka w’amashuri wa 2015/16 ni bwo ku nshuro ya mbere umubare w’abanyeshuri b’abanyamahanga biga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wiyongereye aho bageze kuri miliyoni isaga gusa nyuma y’aho Perezida Donald Trump afatiye icyemezo cyo gukumira abaturage b’ibihugu bimwe na bimwe kuba bakongera kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari benshi bizagiraho ingaruka.

Icyemezo cyanatumye abanyeshuri benshi bari bafite inyota yo kwiga muri Kaminuza zo muri Amerika bikanga. Byanatumye abantu bibaza niba Amerika izakomeza kuba izingiro ry’isi mu gukomeza kwesa imihigo yo kugira abanyeshuri benshi bararikira gutunga impamyabumenyi zo muri kaminuza zaho.

Muri iki gihe harimo gutangira umwaka mushya w’amashuri wa 2017/18 impaka zakomeje kuzamuka biturutse kuri kiriya cyemezo giherutse gufatwa na Perezida Donald Trump, aho abenshi bibazaga uko isura y’uburezi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamera mu gihe hari gufatwa imyanzuro isubiza inyuma ibyifuzo benshi babaga bafite cyane cyane icyo kuminuriza muri iki gihugu gihatse ibindi mu ngeri nyinshi.

Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’Umuryango w’Abanyamerika ukurikiranira hafi ibyo kwiyandikisha no gusaba kwiga mu mashuri makuru yo muri Amerika AACRAO; muri kaminuza zakorewemo ubushakashatsi 36 % zagaragaje ko zifite ikibazo cy’igabanuka ry’abanyeshuri basaba kwigamo, 36 % zo zigaragaza ko umubare wiyongereye na ho 26 % zavuze ko nta mpinduka. Iyi mibare yose yafashwe bagereranya n’iyari yafashwe mu mwaka w’amashuri ushize.

Hari impamvu nyinshi zituma abantu basaba kujya kwiga muri Amerika, gusa inyinshi zijyana no kuba babasha kubona buruse z’ubuntu batishyuye. Niba ufite inzozi zo kujya kwiga muri Amerika, hari urutonde rwa kaminuza 50 nziza wakwigamo ukiyungura ubumenyi.

Inyinshi muri izi kaminuza zitanga amahirwe yo gufasha abanyamahanga bazigana haba ku kijyanye n’amikoro ndetse n’ubuzima bwa buri munsi bw’abanyeshuri nko mu bijyanye n’amacumbi ndetse n’amafunguro.

Ku mwanya wa mbere haza Babson College imaze no kuza kuri uyu mwanya inshuro ebyiri zikurikiranye. Ni ishuri ryigenga riherereye mu Mujyi wa Wellesley ho muri Leta ya Massachusetts. Iyi kaminuza ikunze kuza ku isonga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri kaminuza zigisha neza amasomo ajyanye no kwihangira imirimo.

Iyi kaminuza kandi itanga impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubukungu inafasha abanyeshuri b’abanyamahanga mu buryo bugendanye n’amikoro.

Umuyobozi wungirije ushinzwe abanyeshuri b’abanyamahanga biga muri iyi Kaminuza, Amir Reza, aherutse gutebya ubwo yaganirana na Forbes umwaka ushize aho yagize ati “dufite urwenya dukunze gutera hano tuvuga ko kaminuza yacu izwi cyane muri New Delhi kurusha Needham [Massachusetts].”

Ku mwanya wa kabiri n’uwa gatatu hazaho amashuri abiri y’ubugeni yo muri Leta ya California aho rimwe rizwi nka Harvey Mudd College irindi rikamenyekana kuri Claremont McKenna College. Aya mashuri akurikirwa na kaminuza zikomeye ku isi ari zo Carnergie Mellon University na Massachusetts Institute of Technology. Nyuma ya Kaminuza y’Ikoranabuhanga ya Massachusets hakurikiraho Kaminuza ya Columbia.

Ku mwanya wa karindwi hazaho Boston University ikurikirwa na Rhode Island School of Design. Muri izi kaminuza ziri mu 10 ziza ku isonga mu gutanga servisi nziza ku banyeshuri b’abanyamahanga bazigana harimo izindi ebyiri zo muri Leta ya Philadelphia ari zo University of Pennsylvania ndetse na Bryn Mawr College.

Uru rutonde rugaragaraho kaminuza nyinshi nka New York University, Bentley University, Copper Union, Princeton University, University of California-Berkeley, Rice University, Mount Holyoke College, University of Southern California, University of Tulsa na California Institute of Technology.

Harimo kandi Brown University, Georgetown University, Stanford University, Cornell University ndetse na Kaminuza y’ikirangirire ku isi ya Harvard (Harvard University).

Massachusetts Institute of Technology, MIT, ni imwe muri Kaminuza zikomeye ku isi kugeza ubu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .