Iki kibazo cyagaragajwe nyuma y’aho Kamala agiranye ikiganiro n’umunyamakuru Dana Bash wa CNN, ku wa 29 Kanama 2024, ku cyerekezo afitiye Amerika nk’ushobora kuba Perezida wayo.
Umusesenguzi w’ururimi rw’ibimenyetso, Susan Constantine, yatangaje ko ubwo Kamala yasubizaga umunyamakuru, ibimenyetso yabonye akoresha byagaragazaga ko nta cyizere yifitiye.
Susan yagize ati “Ubwo nabonaga imyitwarire ye muri rusange, nabonye adafite icyizere cyangwa ngo agaragare nka Perezida washobora gukora inshingano ze. Nshingiye ku byo nabonye byose muri ririya joro, akwiye guhindura imyitwarire ye mu rurimi rw’ibimenyetso kugira ngo bigaragare ko afite icyizere.”
Uyu musesenguzi yasobanuye ko ubwo Kamala yaganiraga n’uyu munyamakuru, yarebaga hasi inshuro nyinshi, yirinda guhanga amaso uwo baganira. Ati “Uburyo yarebaga hasi kenshi bwamwambuye gutuza no kwizerwa. Ubwo yimaga umuntu amaso, ntamwitegereze neza, byagaragaje ko atizeye ibyo yavugaga.”
Kamala yatowe n’ishyaka riharanira demokarasi (Democratic Party) kugira ngo azaribere umukandida w’Umukuru w’Igihugu, nyuma y’aho Perezida Joe Biden atangaje ko atazahana bitewe n’ibibazo bitandukanye birimo intege nke z’ubusaza.
Abasesenguzi bagaragaza ko Kamala yasaga n’utiteguye, kandi ko adashobora kuziba icyuho cya Perezida Joe Biden ufite ubunararibonye bw’imyaka 50 muri politiki ya Amerika. Icyakoze, abavuga rikumvikana muri iri shyaka barimo Barack Obama biyemeje gushyigikira uyu mukandida.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!