Harris wari uhagarariye Ishyaka ry’Abademokarate, ntabwo yakunze kuvugwa cyane mu bikorwa bya politiki nyuma yo gutsindwa na Trump, gusa amakuru akavuga ko uyu mugore yifuza kugaruka muri politiki, nka Guverineri wa Leta ya California, mu matora ategerejwe mu 2026.
Mu rwego rwo kugera kuri iyi ntego, bivugwa ko Harris yatangiye ibikorwa byo kugaruka mu ruhame, aho aherutse inama ihuza Ihuriro ry’Abagore izwi nka ’Leading Women Defined Summit.’
Amakuru avuga ko Harris aramutse yiyamamarije kuyobora California, byaba iherezo rye ku mugambi bivugwa ko afite, wo kongera kwiyamamariza kuba Perezida wa Amerika mu 2028.
Donald Trump aherutse kubazwa icyo atekereza ku kuba Harris yakwiyamamaza, ati "mumureke yiyamamaze, ariko hari ikintu kimwe agiye gutangira gukora, ni ibiganiro n’abanyamakuru."
Kuganira n’abanyamakuru no kubemeza ku ngingo ze, ni kimwe mu byo Harris yakunze kunengwa cyane, bigatuma bamwe bamufata nk’umuntu utiteguye inshingano zikomeye z’ubuyobozi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!