Iyi mbunda yamuritswe ku wa Gatandatu yiswe ‘RPL-20’ ishobora gukoreshwaho ishene y’amasasu asanzwe [belt loading gun] cyangwa ikomekwaho ububiko bw’amasasu [magazine] ijyamo amasasu 200.
Iyi mbunda kandi ikoze ku buryo ishyirwaho indebakure zitandukanye, bikorohereza uyikoresha guhamya neza icyo ashaka kurasa mu ntera zinyuranye.
Umuyobozi ushinzwe guhanga ubwoko bushya bw’imbunda muri uru ruganda, Sergey Urzhumtsev, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya, TASS ko ‘RPL-20’ ipima ibiro biri hejuru ya bitanu yatangiye kugeragerezwa ku rugamba muri Ukraine kandi babona ikora neza.
Kalashnikov Concern kandi yamuritse GP-46, imbunda irasa gerenade ishobora komekwa ku mbunda za Kalashnikov (AK) cyangwa igakoreshwa ukwayo.
GP-46 ishobora kurasa inshuro eshanu cyangwa esheshatu mu munota, ikageza mu ntera ya metero 400.
Urzhumtsev yasobanuye ko iyi mbunda ipima 1.5Kg, gushyiramo gerenade no kurasa bikoroha ku buryo umusirikare yakoresha akaboko ako ariko kose mu kuyirashisha.
Yahamije ko mu gihe yometswe ku mbunda bitayibuza gukomeza gukora mu buryo busanzwe no kurasa neza.
Kalashnikov Concern ni rwo ruganda runini rw’u Burusiya rukora intwaro nyinshi. Imbunda ya mbere rwakoze ni AK-47 yakoreshejwe n’ingabo zari iza Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti mu 1947. Rukora kandi imbunda zifashishwa mu buhigi, imodoka n’ibikoresho by’imashini zitandukanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!