Jordan: Abaminisitiri babiri birukanywe bazira kwitabira ibirori

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 28 Gashyantare 2021 saa 08:56
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Umutekano na Minisitiri w’Ubutabera muri Jordan birukanywe kuri iki Cyumweru ku mirimo yabo, bazira kwitabira ibirori bakanyuranya n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Minisitiri w’Intebe Bisher al Khasawneh yakiriye ubwegure bw’aba baminisitiri barimo Samir Mobeideen w’umutekano na Bassam Talhouni w’ubutabera.

Aba bayobozi bashinjwa kwitabira ibirori muri restaurant birengagije ingamba zo kwirinda Covid-19. Ni ibintu byateje kwivumbura kw’abaturage ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko Leta ibonerana abaturage baciriritse, mu gihe barenze ku mabwiriza.

Ubusanzwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 muri icyo gihugu ntabwo yemera ibirori by’abantu barenze 20.

Polisi imaze iminsi ita muri yombi amagana y’abaturage barenze ku mabwiriza no guhana abafite amaduka yafunguye nyuma y’amasaha yagenwe.

Amabwiriza mashya avuga ko umuntu ufashwe atambaye agapfukamunwa ashobora gucibwa amadolari 140.

Muri Jordan ituwe na miliyoni icumi z’abaturage, hamaze kugaragara abantu basaga ibihumbi 380 banduye Covid-19, mu gihe abapfuye bahitanywe n’icyo cyorezo basaga 4600.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .