John McAfee yongeye gushinjwa uburiganya mu bucuruzi bwa Cryptocurrency

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 6 Werurwe 2021 saa 01:18
Yasuwe :
0 0

Umuherwe, akaba n’umuhanga mu ikoranabuhanga, John McAfee, yashinjwe n’abashinjacyaha bo muri Leta ya New York kuba yarakoze ibyaha birimo ubutekamutwe no gukoresha inzira zitemewe mu kwigwizaho amafaranga.

Iki cyaha McAfee w’imyaka 75, arashinjwa kuba yaragikoranye n’umurinzi we, Jimmy Watson, wamaze gutabwa muri yombi akuwe muri Leta ya Texas, mu gihe sebuja asanzwe afungiwe muri Espagne, aho akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza imisoro ndetse akaba ashobora koherezwa muri Amerika kugira ngo akurikiranwe n’inzego zaho.

Aba bagabo bashinjwa kuba barakoresheje urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rw’uyu McAfee, rufite abarukurikira barenga miliyoni imwe, maze bagatanga ubutumwa bukurura abashoramari muri ubu bucuruzi bwa Cryptocurrency.

Bitewe n’uko uyu mugabo uzwiho kuba mu ba mbere batangije ibikorwa by’ikoranabuhanga ririnda ibitero bikorewe kuri murandasi (cyber security), asanzwe yizerwa cyane mu by’ikoranabuhanga, byatumye akurura abashoramari benshi, maze ibiciro bya cryptocurrency byatangira kuzamuka, agahita agurisha ize ndetse n’iz’ibindi bigo byabaga byamwiyambaje ngo abifashe muri ako kazi.

Ibi byose ngo uyu muherwe yabikuyemo akabakaba miliyoni 11$ (arenga miliyari 10 Frw), yahawe n’ibyo bigo yamamarije, kandi aya makuru ngo ntiyasangijwe abashoramari baguraga izo cryptocurrency. Ku giti cye kandi nawe yabashije gusaruramo agera kuri miliyoni 1,45$ ( arenga miliyari 1 Frw).

McAfee azwi cyane nk’umuherwe waranzwe n’ibikorwa bidasanzwe birimo gukoresha ibiyobyabwenge, gukurikiranwaho kwica umuntu, kunyereza imisoro ndetse n’ibindi bitandukanye birimo kwanga kwishyura imisoro, ari byo akurikiranyweho muri Espagne.

Mu myaka ya za 1980 yashinze ikigo yise ’McAfee Virus Scan’ cyakoze ikoranabuhanga ririnda ibikoresho birimo mudasobwa kwinjirirwa na virus zishobora kwifashishwa n’abajura mu by’ikoranabuhanga (hackers) bakiba amakuru y’abantu cyangwa ibigo runaka. Iki kigo cyaje kugurwa n’ikindi kizwi cya Intel, ariko McAfee ntiyabonaho urumiya kuko yari yaragurishije imigabane ye muri icyo kigo.

Cryptocurrency ni ifaranga rimaze kwamamara ku Isi rikoreshwa kuri internet. Buri muntu wifuza gutunga cyangwa guhererekanya iri faranga agira ububiko bwe; ushobora kubika kuri internet aho ufungura konti ukajya uyinjiramo aho waba uri hose, wakwifashisha porogaramu ushyira muri mudasobwa cyangwa telefoni yawe, kugura ububiko bwabugenewe no gukoresha impapuro mvunjwafaranga.

Kanda hano usobanukirwe imikorere y’iri faranga

John McAfee ari mu ruhuri rw'ibibazo nyuma yo gushinjwa uburiganya / Ifoto: Wish TV

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .