John Mahama yatangaje nk’uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Ghana kuri iki Cyumweru tariki 8 Ukuboza 2024. Si ubwa mbere uyu mugabo ayobora Ghana kuko yabaye Perezida kuva mu 2012 kugeza mu 2017.
John Mahama w’ishyaka National Democratic Congress (NDC) yatsinze Mahamudu Bawumia wari usanzwe ari na Visi Perezida.
Mahama yagize amajwi 57,4% mu gihe Mahamudu Bawumia w’Ishyaka New Patriotic Party ryari riri ku butegetsi, yagize amajwi 41,4% nk’uko ibarura ry’agateganyo ribigaragaza.
John Mahama asimbuye ku butegetsi Nana Akufo-Addo w’ishyaka New Patriotic Party (NPP) wabugiyeho mu 2017.
Kuva John Mahama yava ku butegetsi ni ubwa gatatu yari yongeye guhatanira kubugarukaho, gusa mu nshuro ebyiri zabanje ntiyahiriwe.
Yavuze ko mu byo ashyize imbere harimo kongera kuzamura ubukungu bwa Ghana no kurwanya ruswa igaragara mu nzego zitandukanye z’iki gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!