Joe Biden yemeje ko Trump natsindwa akanga kuva muri White House hazitabazwa igisirikare

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 12 Kamena 2020 saa 11:57
Yasuwe :
0 0

Joe Biden, umukandida w’ishyaka ry’aba- démocrate, mu matora ya perezida azaba mu Ugushyingo uyu mwaka, yizeye adashidikanya ko Trump natsindwa amatora azinangira kuva muri White House bikazasaba ko ingabo zihamukura ku ngufu.

Biden ubwo yari mu kiganiro cyitwa The Daily Show gikorwa na Trevor Noah, kuwa Gatatu w’iki cyumweru, yavuze ko ikibazo kimwe afite ari uko Trump azagerageza kwiba amatora.

Icyakora uyu mugabo wabaye Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko yizeye neza adashidikanya ko igisirikare kizakura Trump muri White House ku ngufu naramuka atsinzwe akanga kurekura ubutegetsi.

Ati “Ntabwo turi leta ya gisirikare, ntabwo ari bo turi bo ariko ndabibasezeranyije, nizeye ntashidikanya ko bazamukura muri White House ku ngufu”.

Biden yavuze ko leta nyinshi zirimo gushaka kugora abaturage mu gutora, yemeza ko azohereza abagenzuzi muri buri karere bo kureba niba ntaho abaturage babujijwe uburenganzira bwo gutora.

Mu mezi abiri ashize Biden yavuze ko Trump ashaka kwimura itariki y’amatora yitwaje Coronavirus, icyakora Trump yahise abyamaganira kure ndetse avuga ko adatewe ubwoba no kuzahatana na Biden.

Joe Biden afite icyizere cyinshi cyo gutsinda Trump mu matora azaba mu Ugushyingo uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .