Joe Biden yemeje ko aziyamamazanya n’umugore nka Visi Perezida we

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Werurwe 2020 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Joe Biden yijeje ko naramuka atsindiye guhagararira ishyaka ry’aba- Démocrates, mu matora yo mu Ugushyingo 2020, azahitamo umugore bakiyamamazanya nka Visi Perezida we.

Biden uhabwa amahirwe yo guhagararira aba- Démocrates, yahoze ari Visi Perezida ku butegetsi bwa Barack Obama.

Mu kiganiro yahuriyemo n’uwo bahanganye Bernie Sanders kuri televiziyo, Joe Biden yagize ati “Nindamuka ntorewe kuba Perezida, guverinoma yanjye, ubutegetsi bwanjye, bizaba bimeze nk’igihugu kandi niyemeje ko nzashyiraho umugore akambera Visi Perezida”.

Yakomeje asubiramo isezerano yakoze mu biganiro byo mu kwezi gushize, aho yiyemeje gushyiraho umugore w’umwirabura akaba Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, naramuka abaye Perezida.

Uwo bahanganye Bernie Sanders, ntiyigeze atangaza niba azakora nk’ibya Biden. Yavuze ko kuri we intego atari ugushyiraho umugore gusa, ahubwo ari ukureba ufite icyerekezo cy’iterambere.

Biden yavuze amwe mu mazina y’abagore yagira Visi Perezida barimo Stacey Abrams, wahoze ari umudepite uhagarariye Georgia. Mu matora ya Amerika, abagore babiri nibo batoranyijwe gusa ngo biyamamazanye n’abagabo bazababere ba Visi Perezida.

Mu 1984 Walter Mondale wahagarariye aba- Démocrates, yatoranyije Geraldine Ferraro, mu 2008, umu-Republicain, John McCain atoranya Sarah Palin, aba bombi nta n’umwe wigeze atsinda amatora.

Mu 2016, Hillary Clinton yabaye umugore wa mbere wemejwe n’ishyaka ngo arihagararire mu matora ya Perezida. Yatsinzwe na Donald Trump.

Joe Biden ahataniye kuzahagararira ishyaka ry'aba-Démocrates mu matora yo mu Ugushyingo 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza