Joe Biden yatowe nk’umukandida uzahangana na Trump mu matora yo mu Ugushyingo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Kamena 2020 saa 01:07
Yasuwe :
0 0

Joe Biden wabaye Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemejwe bidasubirwaho nk’umukandida w’ishyaka ry’aba- démocrates, mu matora ya perezida azaba mu Ugushyingo uyu mwaka.

Biden yifashishije Twitter, yatangaje ko yamaze kubona amajwi 1991 yaturutse muri za leta zitandukanye, ari nayo yari akeneye kugira ngo yemezwe nk’umukandida mu buryo ntakuka, nubwo hari leta zitararangiza gutora mu buryo bw’ibanze.

Ni we mukandida n’ubundi wahabwaga amahirwe mu ishyaka ry’aba- démocrates, nyuma y’uko Bernie Sanders muri Mata yari amaze kwivana mu matora.

Yagize ati “Twabashije kubona abadushyigikiye 1991 bari bakenewe mu kwemeza umukandida w’aba-démocrates. Ngiye gukoresha iminsi yose mparanira kubona ijwi ryanyu kugira ngo dufatanyije, tubashe gutsinda urugamba turwanirira umutima w’iki gihugu.”

Biden yavuze ko ari icyubahiro gikomeye kuba yarabashije guhatana mu itsinda ry’abakandida b’aba- démocrates kandi bakomeye kurusha ikindi gihe, ndetse atewe ishema no kuba “tugiye kwinjira mu matora rusange turi ishyaka rishyize hamwe.”

Biden 77 yemejwe nk’umukandida nyuma y’uko leta zirindwi hamwe na District of Columbia zitabiriye amatora ku wa Kabiri.

Ni inshuro ya gatatu ahataniye kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Associated Press yatangaje ko amajwi amaze kugira ari 1995, mu gihe hari leta umunani n’uduce dutatu tugenzurwa n’Amerika bataratora.

Barack Obama wakoranye na Biden, aheruka kuvuga ko asanga Biden “afite ibyangombwa byose dukeneye kuri perezida muri iki gihe.”

Perezida Trump wo ku ruhande rw’aba-Républicains, aheruka kuvuga ko adatewe ubwoba no kuzahatana mu matora na Biden, akunze kwita Sleepy Joe.

Ni amatora arimo kwitegurwa mu gihe Amerika iri mu bihe bikomeye, ku ruhande rumwe bitewe n’icyorezo cya Coronavirus kimaze gufata abantu miliyoni 1,9, ndetse abagera ku bihumbi 111 bamaze gupfa ndetse gituma abanyamerika benshi binjira mu bushomeri. Ku rundi ruhande, iki gihugu cyugarijwe n’imyigaragambyo ikomeye yatewe n’urupfu rwa George Floyd.

Joe Biden yabonye amajwi amwemerera guhagararira ishyaka rye mu matora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .