00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Joe Biden yateguje u Burusiya ko nibwiyomekaho uturere twa Ukraine buzabyirengera

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 24 Nzeri 2022 saa 09:41
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatandatu ni umunsi wa kabiri hatangiye amatora azagena ko uturere tw’Amajyepfo n’Uburasirazuba bwa Ukraine twafashwe n’u Burusiya. Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yafashe iki gikorwa nk’uburiganya kandi avuga ko ubutegetsi bwa Moscow buzabyirengera niburamuka bubishyize mu bikorwa.

Aya matora yatangiye kuri uyu wa Gatanu nyuma y’amezi arindwi u Burusiya butangije intambara kuri Ukraine.

Abayobozi muri Ukraine batangaje ko abaturage babujijwe kuva muri bimwe mu bice byigaruriwe n’ingabo z’u Burusiya kugeza igihe amatora y’iminsi ine azarangirira ndetse ko abasirikare binjiye urugo ku rundi bahatira abaturage gutora. Abakozi na bo bakangishijwe kwirukanwa ku kazi mu gihe baba batitabiriye amatora.

Amatora mu ntara za Luhansk, Donetsk, Kherson na Zaporizhzhia yateguwe bwangu nyuma y’aho Ukraine yisubije ibice binini by’amajyaruguru ashyira uburasirazuba mu bitero byo kwigaranzura u Burusiya.

Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, Perezida Biden yavuze ko referendum y’u Burusiya ari uburiganya, umugambi mubi wo kwiyomekaho igice cya Ukraine ku ngufu kandi binyuze mu kwica amategeko mpuzamahanga.

Yagize ati “Tuzakorana n’abafatanyabikorwa bacu mu gufatira u Burusiya ibindi bihano kandi bikakaye mu by’ubukungu.”

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yakangishije u Burusiya ibindi bihano niburamuka bwiyometseho intara za Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .