Joe Biden yatangaje ko ari igisebo kuba Trump yaranze kwemera ko yatsinzwe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 11 Ugushyingo 2020 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Joe Biden uherutse gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ari igisebo gikomeye ku gihugu cye kuba Perezida Donald Trump yaranze kwemera ko yatsinzwe.

Icyakora Biden umaze iminsi ashimirwa n’abategetsi bakomeye hirya no hino ku isi, yijeje ko nta kabuza azarahirira kuyobora icyo gihugu muri Mutarama umwaka utaha.

Hashize iminsi ibinyamakuru bitangaje intsinzi ya Biden bishingiye ku majwi amaze kubarurwa, aho yarengeje umubare ntarengwa w’abatora 270 bagenerwa za leta bitewe n’abaturage bazituye n’uwo batoye. Icyakora ibyo ntibivuze ko kubara byarangiye kuko hari Leta zimwe na zimwe kubara amajwi bigikomeje.

BBC yatangaje ko intsinzi ya Biden izemezwa bidasubirwaho kuwa 14 Ukuboza ubwo inteko itora ihagarariye abaturage (Electoral College) izaba yateranye.

Perezida watowe, Joe Biden kuwa Kabiri yabwiye abanyamakuru ko kuba Trump agishidikanya ku byavuye mu matora, ari igisebo gikomeye.

Yagize ati “Mvugishije ukuri, ntekereza ko ari igisebo. Ntekereza ko bitazaba ari umurage mwiza ku muntu nka Perezida.”

Bamwe mu bayobozi b’ibihugu by’ibihangange ku isi bamaze iminsi bahamagara Biden bamwifuriza intsinzi. Muri bo harimo nka Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, Angela Merkel uyobora u Budage n’abandi.

Abanyamakuru babajije Biden impamvu amaze iminsi avugana n’abo bayobozi kandi atararahira, arabasubiza ati “Ndashaka kubamenyesha ko Amerika yagarutse, twagarutse mu mukino”.

Trump akomeje gutangaza ko atemera ibyavuye mu matora, ndetse abanyamategeko be batangiye gutanga ibirego bitandukanye bigaragaza inenge zagiye ziba mu matora.

Kuri uyu wa kabiri umushinjacyaha mukuru yatanze uburenganzira bwo gutangira iperereza ku makosa avugwa yaba yarakozwe mu matora.

Biden yatangaje ko kuba Trump yaranze kwemera ko yatsinze ari igisebo kuri Amerika. Ifoto: Jim Watson / AFP - Getty Images

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .