Joe Biden yasuye Jacob Blake, Loni yamaganye itegeko ry’u Bushinwa…amwe mu makuru avugwa mu mahanga

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 4 Nzeri 2020 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Umukandida w’ishyaka ry’aba-démocrate, Joe Biden, yasuye Umujyi wa Kenosha muri Wisconsin kuri uyu wa Kane, nyuma y’iminsi ibiri Donlad Trump bahanganye na we awusuye.

Biden yaganiriye na Jacob Blake uherutse kuraswa n’abapolisi mu kwezi gushize , hanyuma ageza ijambo ku mbaga yari ikoraniye mu rusengero ruri aho.

Blake w’imyaka 29 ari mu bitaro ndetse abanyamategeko be bavuga ko bishoboka ko hari ingingo z’umubiri we zitazongera gukora nk’uko byari bisanzwe.

Biden yamaze isaha ari kumwe n’umuryango wa Blake, nyuma yerekeza mu rusengero rwa Grace Lutheran Church, aho yahuriye n’abayobozi batandukanye baganira ku ivangura rishingiye ku ruhu ndetse n’ibikorwa bibi bikomeje gukorerwa abirabura.

Ati “Tugeze ku gasongero k’aho tugiye gukemura icyaha cyihariye iki gihugu gifite, imyaka 400 y’ubucakara n’inkurikizi zabwo”.

Ubwo Joe Biden yari ageze i Wisconsin aho yanasuye Jacob Blake uheruka kuraswa n'abapolisi

===================================================

USA: Abapolisi barindwi bahagaritswe kubera urupfu rw’umwirabura Daniel Prude

Abapolisi barindwi bagize uruhare mu rupfu rw’umwirabura, Daniel Prude muri Werurwe uyu mwaka ahitwa Rochester muri New York, bahagaritswe mu kazi kuri uyu wa Kane n’umuyobozi w’umujyi.

Daniel Prude yapfiriye muri leta ya New York nyuma y’uko polisi imwambitse icyo kumupfuka mu maso no mu mutwe ikamurambika hasi yubitse inda ku muhanda mu gihe cy’iminota ibiri, nkuko amashusho ya ’camera’ umupolisi yari yambaye abigaragaza.

Daniel Prude wari ufite imyaka 41, yari afite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe ubwo polisi yamutsikamiraga muri Werurwe.

Hashize icyumweru uyu mugabo yapfiriye mu bitaro, ariko ubu nibwo iyi nkuru igiye ahagaragara nyuma y’uko umuryango we ukoresheje ikiganiro n’abanyamakuru.

Guhagarika abapolisi barindwi ni icya mbere gikozwe ku rupfu rwa Prude. Amasezerano avuga ko bazakomeza guhembwa muri iki gihe bahagaritswe, kuko batirukanwe mu kazi.

Daniel Prude wari ufite imyaka 41, yari afite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe

U Budage: Umugore arakekwaho kwica abana be batanu

Mu nyubako iherereye mu Mujyi wa Solingen hafi ya Cologne mu Burengerazuba bw’u Budage, hasanzwe imibiri y’abana batanu bapfuye, babiri bari abahungu b’imyaka itandatu n’umunani naho abandi batatu ari abakobwa b’umwaka umwe, ibiri n’itatu.

Nyirakuru w’aba bana akaba ari we wahamagaye polisi ayimenyesha aya makuru. Umuvugizi wa Polisi, Stefan Weiand, yatangaje ko ‘impamvu yateye uru rupfu izamenyekana binyuze mu iperereza no mu isuzuma ry’imirambo’.

Hari amakuru arimo kuvugwa ko aba bana bishwe hakoreshejwe imiti yo kwa muganga, ariko hakomeje iperereza.

Minisitiri w’Umutekano muri North Rhine-Westphalia, Herbert Reul, yavuze ko bikekwa ko nyina w’aba bana w’imyaka 27 ari we wabishe kuko yahise yerekeza i Düsseldorf, agashaka kwiyahura muri gari ya moshi ariko ntapfe akajyanwa kwa muganga.

Umwana umwe w’imyaka 11 w’uyu mugore ni we warokotse kuko yari muri benewabo.

Loni yasabye isuzuma ryigenga ku itegeko ry’umutekano ry’u Bushinwa

Intumwa zidasanzwe za Loni ku burenganzira bwa muntu, zabwiye u Bushinwa ko itegeko ry’umutekano kuri Hong Kong ribangamira cyane amahame shingiro y’uburenganzira bwa muntu ndetse rishobora kuzifashishwa mu kwikiza abaharanira ubwigenge bwa Hong Kong.

Izi ntumwa zavuze ko iri tegeko rishya rigaragara nk’irigamije kuburizamo ubwigenge bw’abacamanza n’abanyamategeko ba Hong Kong, rikaba kandi rinabangamiye uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo muri iki gihugu.

Mu mpera za Kamena 2020, Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yashyize umukono ku itegeko ryambura ubwigenge Hong Kong ryitwa itegeko ry’umutekano w’imbere mu gihugu cy’u Bushinwa. Ibihugu bikomeye byo mu Burengerazuba bw’Isi birimo u Bwongereza byararyamaganye cyane.

Ni itegeko ryemerera u Bushinwa kugira ijambo ku bijyanye n’umutekano muri Hong Kong. Ibyo bivuze ko amategeko y’umutekano agenga u Bushinwa ari nayo azajya akoreshwa muri Hong Kong. Kuba wasuzugura cyangwa ugakora ibinenga n’ibihabanye n’ibyo u Bushinwa bwifuza kandi uba muri Hong Kong, uzajya ubihanirwa.

Ikindi ni uko iryo tegeko ryemerera u Bushinwa kuba bwakohereza inzego z’umutekano muri Hong Kong. Ubwigenge bw’intara ya Hong Kong busa n’uburi mu marembera mu gihe iryo tegeko ryaba ritangiye gukurikizwa.

Loni ikaba yanasabye ko habaho isuzuma ryigenga kuri iri tegeko kugira ngo harebwe niba ryubahirije amahame yose y’uburenganzira bwa muntu.

Itegeko ry'umutekano ry'u Bushinwa ryamaganwe na Loni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .