Ubusanzwe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga niyo ikurikirana ibijyanye n’itumanaho rya perezida watowe, ari nayo mpamvu ibihugu byinshi byahise byohereza ubutumwa bwo gushimira Biden bunyuze kuri urwo rwego.
Umwe mu batanze amakuru yavuze ko Biden yakumiriwe mu bikoresho n’ubushobozi bya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, mu gihe Trump ataremera ko yatsinzwe amatora kuko agihanyanyaza mu nkiko.
Byatumye itsinda rya Biden nka Perezida watowe ritangira kugirana ibiganiro n’ibihugu by’amahanga bitanyuze kuri minisiteri ibishinzwe, ndetse Biden akomeje kugirana ibiganiro n’abandi bayobozi.
Abo bamaze kuganira barimo chancelière w’u Budage, Angela Merkel; Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau; Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson n’abandi.
Mu bandi harimo abayobozi b’u Bufaransa na Ireland, bamwijeje kunoza imikoranire no kubakira ku mubano mwiza usanzwe.
Gusa ngo barimo kubikora hatabayemo ubufasha bwa leta, haba mu buryo bw’ibikoresho cyangwa serivisi y’isemura ubusanzwe itangwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.
Kubera gukumirwa, itsinda rya Biden ngo rikomeje guhura n’ibibazo bikomeye byo gutuma uko guhamagarana kugenda neza nk’uko CNN yabitangaje.
Uretse gukumirwa ku kwakira ubutumwa binyuze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga no gufasha mu bijyanye no guhamagarana mu buryo mpuzamahanga, ku wa Kabiri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Mike Pompeo, yanze kwemera intsinzi ya Biden.
Byanatumye Biden atabasha guhabwa amakuru y’ubutasi ubundi ahabwa perezida watowe, kugira ngo azatangire inshingano ze yiteguye.
Hari impungenge ko mu gihe byakomeza gutyo, kugeza ku munsi w’irahira uteganyijwe ku wa 20 Mutarama, ubutegetsi bwa Biden bwazaba butarashyitsa umutima hamwe ngo bwitegure imirimo neza.
Gusa kuri uyu wa Kane, Senateri James Lankford wo mu ishyaka ry’aba-républicains uhagarariye Leta ya Oklahoma, yatangaje ko azagira icyo akora iki cyumweru nigishira Biden ataremererwa kugera ku makuru y’ubutasi, bitarenze impera z’iki cyumweru.
Yashimangiye ko ari bumwe mu burenganzira bwa perezida watowe wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu kiganiro yahaye radio KRMG.
Ati "Nta gihombo kiri mu kuba yabona ayo makuru cyangwa mu kubikora.”
Yavuze ko hatitawe ku bizava mu matora, hakwiye kubaho uburyo bwatuma abazatangira inshingano zabo bazaba biteguye.
Ibiro by’umukuru w’iperereza mu gihugu, ku wa Mbere byatangaje ko kutemererwa kugera ku makuru y’ibanga ku itsinda rya Biden, bishingiye ku kuba inzego zibihinzwe zitaremeza ibyavuye mu matora mu buryo ntakuka.
I spoke to @JoeBiden to congratulate him on his election. We’ll have a lot to do together to promote shared priorities - climate, global health, international security - and effective multilateral action. pic.twitter.com/h1zStqEf2J
— Emmanuel Macron (@EmmanuelMacron) November 10, 2020
I just spoke to @JoeBiden to congratulate him on his election. I look forward to strengthening the partnership between our countries and to working with him on our shared priorities – from tackling climate change, to promoting democracy and building back better from the pandemic.
— Boris Johnson (@BorisJohnson) November 10, 2020
President Kagame and the Government of Rwanda congratulates U.S. President-elect @JoeBiden and Vice President-elect @KamalaHarris. We look forward to building on the strong partnership between our countries.
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) November 8, 2020
Foreign Minister @HeikoMaas on the Presidential election in the United States: #Elections2020 #Election2020results pic.twitter.com/UABeQp6OWv
— GermanForeignOffice (@GermanyDiplo) November 7, 2020

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!