Joe Biden yanenze cyane Trump kubwo kubembekereza u Burusiya bwashatse kwica ingabo zayo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 28 Kamena 2020 saa 10:07
Yasuwe :
0 0

Umukandida w’ishyaka ry’aba- démocrate ku mwanya wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Ameirka, Joe Biden yanenze cyane Perezida Donald Trump kuba yaramenye umugambi w’uko ingabo z’icyo gihugu hari abashaka kuzigirira nabi muri Afghanistan ntagire icyo akora.

Ikinyamakuru The New York Times kuwa Gatanu cyatangaje ko inzego z’ubutasi za Amerika mu mezi ashize zagaragaje ko inzego z’ubutasi z’u Burusiya zasabye aba-Taliban kwica abasirikare ba Amerika bari muri Afghanistan.

Raporo y’inzego z’ubutasi za Amerika ivuga ko u Burusiya bwari bwemeye guhemba izo nyeshyamba, ibyo bikaba byarakozwe umwaka ushize mu gihe Amerika yari mu biganiro n’izo nyeshyamba kugira ngo barangize intambara.

Biden yavuze ko bibabaje niba ayo makuru ari yo, kuba Trump yarayamenye ntagire icyo ayakoraho, ngo ahane u Burusiya.

Yavuze ko natorerwa kuba Perezida azihorera k’u Burusiya ku byo bwari bugiye gukorera ingabo za Amerika muri Afghanistan.

Ati “Nindamuka ntorewe kuba Perezida, nta kosa na rimwe nzakora kuri icyo, Perezida Vladimir Putin azabibazwa, u Burusiya bizabusaba ikiguzi gikomeye.”

Ibiro bya Perezida wa Amerika byatangaje ko ayo makuru yo kwicwa kw’ingabo za Amerika ntayo Trump na Visi Perezida we Mike Pence bamenye.

U Burusiya bwo bwavuze ko iyo raporo ntacyo ivuze kandi ari impimbano.

Joe Biden yavuze ko we naba Perezida azihorera k'u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .