- Joe Biden yakirijwe induru mu Buyapani
- Ukraine yakatiye umusirikare w’u Burusiya gufungwa burundu
- U Burusiya bumaze gufata 95% bya Luhansk
- Abamaze kuvanwa mu byabo barenze miliyoni 100
Umusirikare w’u Burusiya yakatiwe gufungwa burundu
Urukiko rwo muri Ukraine rwakatiye Sergeant Vadim Shishimarin w’imyaka 21 gufungwa burundu, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica umusivili w’umunya-Ukraine.
Shishimarin wakoreshaga igifaru cy’Ingabo z’u Burusiya, mu cyumweru gishize yemeye ko umusaza w’imyaka 62 mu gace ka Chupakhivka, ku wa 28 Gashyantare.
Icyo gihe ngo yahawe amabwiriza yo kumurasa ari mu modoka.
Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya (Kremlin), Dmitry Peskov, kuri uyu wa Mbere yatangaje ko bahangayikishijwe n’ibirimo kuba kuri Shishimarin, ariko Leta ya Moscow "idafite ububasha bwo kuba yarengera inyungu ze ako kanya."

Abasirikare ba Ukraine bafatiwe muri Azovstal bagiye kuburanishwa
Abasirikare ba Ukraine baheruka kuvanwa munsi y’uruganda rw’ibyuma rwa Azovstal bagiye kuburanishwa, mu gace kigumuye kuri Ukraine kigize Repubulika ya Rubanda ya Donetsk (DPR).
Ni abarwanyi bafashwe n’Ingabo z’u Burusiya, nk’agace ka nyuma kari katarafatwa mu mujyi wa Mariupol uhuza Ukraine n’u Burusiya.
Ibiro ntaramakuru byo mu Burusiya, Interfax, byatangaje ko Denis Pushilin yavuze ko "Imfungwa zo muri Azovstal ubu zifungiwe ku butaka bwa Repubulika ya Rubanda ya Donetsk,"
Yongeyeho ko mu gihe kiri imbere, "gushyiraho urukiko mpuzamahanga ku butaka bwa repubulika nabyo birateganyijwe."
Ntabwo hatangajwe ibyaha bazaba bakurikiranyweho.
Kugeza ubu ingabo z’u Burusiya zikomeje gutegura ibisasu byari byaratezwe kuri ruriya ruganda.
Umwe mu basirikare watangaje izina rye ry’urugamba ko yitwa Babai, yabwiye itangazamakuru ati "Akazi gahari ni kenshi, umwanzi yari yarateze ibisasu mu butaka, natwe tuza gutega ibindi mu kugerageza gukumira umwanzi. Dufite ibyumweru bibiri byo gukomeza kubikoraho."
Yakomeje ati "Mu minsi ibiri ishize, ibisasu birenga 100 bimaze gusandazwa."
Biden yakirijwe induru mu Buyapani
Amagana y’abaturage bigaragambya bakirije induru Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, ubwo yatangiraga uruzinduko mu Buyapani.
Abo baturage bahuriye ahazwi nka Shiba Park i Tokyo kuri iki Cyumweru, bamagana uruzinduko rwa Biden rw’iminsi itatu.
Umwe mu bigaragambya witwa Ota, yabwiye itangazamakuru ati "Ibihugu byo mu Burayi bw’uburengerazuba n’abanyamuryango ba NATO barangajwe imbere na Amerika bongereye imbaraga amakimbirane y’u Burusiya na Ukraine, batanga intwaro (kuri Ukraine), bafatira ibihano u Burusiya."
"Ibi byose tabwo bizahagarika amakimbirane ahubwo bizarushaho kuyakomeza, ahubwo bizatuma amara igihe kirekire."
Shunkichi Takayama usanzwe ari umunyamategeko we yagize ati "Mu bijyaye n’amateka, ni ukwaguka bagana mu burasirazuba byazanywe na Leta zunze ubumwe za Amerika na NATO, byazamuye ukwihagararaho k’u Burusiya. Umuzi wa byose ni Leta zunze ubumwe za Amerika."

Abavanywe mu byabo barenze miliyoni 100
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, kuri uyu wa Mbere ryatangaje ko abantu bamaze kuvanwa mu byabo unabariyemo impunzi, bamaze kurenga miliyoni 100. Ni ikibazo cyatijwe umurindi n’intambara yo muri Ukraine.
Komiseri w’Umuryango w’Abibumbye ushizwe impunzi, Filippo Grandi, yagize ati "miliyoni 100 ni umubare ukomeye - ubabaje kandi uteye ubwoba. Ni agahigo katari gakwiye kujyaho."
Umuryago w’Abibumbye uvuga ko umubare w’abantu bavanywe mu byabo n’ibibazo bitandukanye ku isi wageze kuri miliyoni 90 kugeza mu mpera za 2021, bitewe n’ibibazo byo muri Ethiopia, Burkina Faso, Myanmar, Nigeria, Afghanistan na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ukomeza uti "Intambara yo muri Ukraine yavanye mu byabo abantu miliyoni 8 muri iki gihugu muri uyu mwaka, ndetse habaruwe impunzi miliyoni 6 zavuye muri Ukraine".
U Burusiya bwashwanyuje intwaro z’Abanyamerika
Ibiro ntaramakuru by’u Burusiya, RIA Novosti, byatangaje ko ingabo z’iki gihugu zashwanyuje imbunda nini zo mu bwoko bwa M-777 Howitzer, zakoreshwaga mu ntambara muri Ukraine.
Ni intwaro icyo gihugu cyahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ziba zishinze ahantu, ku buryo zohereza ibisasu mu ntera ndende kandi bigenda ari byishi mu mwanya muto.

U Burusiya bugeze kuri 95% bufata Luhansk
Mu rugamba u Burusiya bwashyizemo imbaraga nyinshi cyane mu burasirazuba bwa Ukraine, mu gihe gito agace ka Luhansk gashobora gufatwa.
Igabo z’u Burusiya zatangaje ko zigeze kuri 95% zigarurira aka gace, gafite ubuso bwa kkilometero kare 26,684.
Zvezda TV ikorana bya hafi na Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya, yatangaje ko kugeza ubu Ukraine igifite uduce twa Severodonetsk na Lysychansk.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!