00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Joe Biden yageze i Londres gutabariza Umwamikazi Elizabeth II

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 September 2022 saa 09:05
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yageze i Londres mu Bwongereza ahagiye kubera imihango yo gutabariza Umwamikazi Elisazeth II uherutse gutanga.

Umwamikazi Elizabeth II azatabarizwa kuri uyu wa Mbere i Londres mu muhango uzitabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye bavuye hirya no hino ku Isi.

Biden ni umwe mu bakuru b’ibihugu n’abandi bayobozi basaga 500 bazitabira uwo muhango.

Abandi bakuru b’ibihugu na Guverinoma bamaze kugera mu Bwongereza harimo Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, uwa Nouvelle-Zélande, Jacinda Ardern na Anthony Albanese wa Australia.

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, Perezida w’u Budage, Frank-Walter Steinmeier, uw’u Butaliyani Sergio Mattarella n’abandi bari mu bazitabira uyu muhango.

BBC yatangaje ko kuri iki Cyumweru Umwami Charles III aza kwakira abo bakuru b’ibihugu na za Guverinoma ku meza mu Ngoro y’Ubwami ya Buckingham.

Biden n'umufasha we Jill Biden bageze i Londres aho bitabiriye itabarizwa ry'Umwamikazi Elisabeth II

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .