00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jimmy Carter wayoboye Amerika yapfuye

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 30 December 2024 saa 07:33
Yasuwe :

Jimmy Carter wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitabye Imana mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2024.

Uyu mugabo wayoboye Amerika kuva mu 1977-1981yitabye Imana ku myaka 100.

Yapfuye nyuma y’uko yari amaze igihe ahabwa ubuvuzi bugenewe abantu bari mu minsi yabo ya nyuma.

Joe Biden n’umugore we, Jill Biden bifatanyije n’umuryango wa Jimmy n’inshuti za Amerika muri rusange muri ibi bihe.

Mu itangazo bashyize hanze, bavuze ko “Uyu munsi Amerika n’Isi batakaje uw’agaciro kanini, umunyapolitiki ukomeye akaba n’umuntu witangira abandi.”

Donald Trump uherutse gutorerwa kongera kuyobora Amerika, nawe abinyujije ku rubuga rwa Truth yunamiye Jimmy Carter, amushimira umusanzu we mu guteza imbere Amerika.

Ati “Jimmy yahuye n’ingorane zikomeye nk’umukuru w’igihugu mu bihe byari bikomereye Amerika ariko ntacyo atakoze kugira ngo ubuzima bw’Abanyamerika bose butere imbere. Ku bw’ibyo byose twese tumufitiye umwenda wo kubimushimira.”

Jimmy Carter ni we muntu wayoboye Amerika wari ukiriho ukuze kurusha abandi.

Yari amaze igihe kitari gito afite uburwayi butandukanye burimo na cancer y’uruhu izwi nka ‘melanoma’ yari yaratangiye no gufata ku bice by’ubwonko.

Jimmy Carter yahawe igihembo cyitiriwe Nobel muri 1978, kubera kugeza Misiri na Israel ku biganiro by’amahoro bigatanga umusaruro.

Asize abana bane, Jack, Chip, Jeff na Amy; abuzukuru 11 n’abuzukuruza 14.

Rosalynn Carter, umugore wa Jimmy Carter yapfuye mu Ugushyingo umwaka ushize afite imyaka 96.

Jimmy Cartel wayoboye Amerika yapfuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .