Umuvugizi wa Jill Biden yatangaje kuri uyu a Gatatu ko igikorwa cyo ku mubaga kizaba ku wa Gatatu tariki 11 Mutarama mu bitaro bya gisirikare Walter Reed, hafi y’i Washington nk’uko byatangajwe n’umuganga muri Perezidansi, Kevin O’Connor, mu ibaruwa yashyizwe ahagaragara n’uwo muvugizi , Vanessa Valdivia.
Kevin O’Connor yagize “Mu gihe cyo kwisuzumisha cancer y’uruhu nk’uko bisanzwe, hagaragaye ikibyimba gito hejuru y’ijisho ry’umugore w’umukuru w’igihugu. Abaganga basabye ko gakurwaho.”
Jill Biden w’imyaka 71 ni we mugore w’umukuru w’igihugu ukuze kurusha abandi mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse umugabo we ufite imyaka 80 na we ni we Perezida ushaje ukiri mu nshingano ze.
Nk’uko inkuru ya Journal de Montreal ibivuga, urupfu rwa Beau Biden, umuhungu w’uyu muryango wishwe na cancer mu 2015 rwatumye iba indwara Joe Biden yitaho ndetse yiha intego yo kugabanya umubare w’abahitanwa na yo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!