Gutandukana kwa Ben na Lopez kwatewe n’ibirego by’uko uyu mugabo yamucaga inyuma, bikavugwa ko yari amaze iminsi acuditse n’umubyeyi w’abana be batatu, umukinnyi wa filimi Jennifer Garner.
Nyuma yo gutandukana, Ben ntiyatindijemo kuko yahise asubirana na Jennifer Garner nk’uko byakunze kwandikwa n’ibinyamakuru, aho bakunze kugaragara bari kugirana ibihe byiza, ubundi bakagaragara bajyanye abana babo ku ishuri. Icyakora aba bombi ntibaragira icyo bavuga ku mubano wabo.
Umubano wa Ben n’aba bagore babiri bitiranwa uratangaje kuko watangiye akundana na Lopez, babanye kuva mu 2001 kugera mu 2004, batandukana Lopez avuga ko adashobora kwihanganira umugabo umuca inyuma, ashyira mu majwi Jennifer Garner kuba ari we umutwariye umugabo.
Niko byanagenze kuko nyuma y’iri tandukana, Ben yakoreye imbere ahita ashyingiranwa na Jennifer Garner ndetse uyu muryango uraguka, ubyara abana batatu.
Gusa muri uyu mubano, Garner yahoraga akubita agatoki ku kandi, agakeka amababa umubano wa Lopez n’umugabo we. Ibyari ugukeka byaje kuvamo ukuri kuko aba bombi bananiranywe mu 2018, biyemeza gutandukana.
Icyo gihe Garner yavuze ko yari asanzwe azi neza ko Ben yikundira Lopez kumurusha, ari nacyo cyatumye ata urugo rwe n’abana batatu, agasubira ku mugore bakundanye mu gihe cy’ubuto.
Nyuma yo gutandukana, Ben kandi yananiwe kwihishira, akomeza gucudika na Lopez ariko uyu mugore amubera ibamba. Lopez yari amaze kwambikwa impeta na Alexander Emmanuel Rodriguez wahoze akina Baseball, aho aba bombi bifuzaga kurushinga.
Gusa mu gihe bari bakiri muri iyi mishinga, Ben yari akiryamiye amajanja, agakomeza gukora iyo bwabaga ashaka kwigarurira umutima wa Lopez, kabone nubwo yaburaga igihe gito ngo ashyingirwe, yewe n’impeta yaramaze kumugera ku rutoki.
Bivugwa ko nyuma y’amezi abiri gusa Ben amaze gutandukana na Garner, yahise atangira gucudika na Lopez usanzwe azwiho kugira ikibatsi cy’urukundo, cyane cyane ku mugabo nka Ben bakundanye mu mabyiruka.
Mu bihe bya Covid-19, aba bombi bakomeje gucudika mu buryo bufatika ariko bw’ibanga, bigera ubwo itangazamakuru ribatahura, ritangira kubashyira ku karubanda ari nabwo bajyaga hanze bemeza iby’urukundo rwabo.
Icyo gihe, impeta Lopez yari yarambitswe na Rodriguez yahise ayikuramo ayitera ishoti, yongera gutega urutoki, Ben amwambika indi mpeta ndetse aba bombi batangira kubana mu 2022.
Iby’uru rukundo ariko ntibyarambye kuko Lopez yatangiye gukeka amababa umubano wa Ben na Garner, umugore wanze kuva ku izima ku mugabo babyaranye abana batatu, akiyemeza kumunambaho nubwo yamuteye umugongo, akamutana abana.
Lopez yatangiye gucika intege, umubano we na Ben uzamo agatotsi kugera ejo bundi ubwo aba bombi bongeye kandi gushwana batandukana mu 2024, bajya mu nkiko basaba gatanya bahawe muri Gashyantare uyu mwaka.
Ikiri kubabaza Lopez ni uko nta handi Ben yafatiye feri, kuko bivugwa ko yasubiye kwa Garner wamwakirije amaboko yombi, ubu bakaba bari mu munyenga w’urukundo.
Uwahaye amakuru ikinyamakuru Radar Online yasobanuye agahinda ka Lopez, ati “Lopez yatahuye ko Ben asigaye amarana igihe kinini na Garner kuva bamara gutandukana, arabizi ko bafitanye umubano wihariye kandi ntashimishwa n’amafoto yabo abona buri munsi."
Yakomeje ati “Aribaza niba umubano wabo waragize uruhare mu itandukana ryabo cyangwa niba barajyaga bahura mu ibanga ubwo bari bakiri kumwe. Yibaza niba Ben yaramucaga inyuma kuri Garner akurikije ibyo ababonaho ubu.”
Aba bantu bose basanzwe ari abakinnyi ba filime ndetse bakaba abakire, buri wese ku giti cye. Benshi bibaza ibanga Ben akoresha ku buryo ashobora kuva ku mugore umwe ajya ku wundi kandi akakirwa, nubwo aba yaragiye ahemutse.
Bivugwa ko Garner yabanje gutinya kongera kwisanga yakunze Ben ku nshuro ya kabiri, ariko bikavugwa ko imitoma y’uyu mugabo yatumye uyu mugore ahebera urwaje, yemera kongera kwakira Ben yahoze avumira ku gahera ubwo yamutaga ku nshuro ya mbere, uretse ko nyuma yaje guhinduka, iby’uburakari akabishyira hasi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!