00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jeff Bezos agiye gutanga miliyari y’amadolari mu bikorwa byo kurengera ibidukikije

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 21 Nzeri 2021 saa 08:20
Yasuwe :
0 0

Umuherwe wa mbere ku Isi, Jeff Bezos w’imyaka 57, yatanze miliyari1$ azifashishwa mu bikorwa byo kurengera ibidukikije muri Afurika yo hagati, mu Nyanja ya Pacifique n’ahandi.

Aya mafaranga yatanzwe binyuze mu Kigega Bezos Earth Fund cy’uyu mugabo, cyashowemo miliyari 10$ azifashishwa mu bikorwa byo kurengera ibidukikije, guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, guteza imbere ikoranabuhanga rigamije kugabanya ubushyuhe ku Isi n’indi mishinga ifitanye isano no kwita ku bidukikije ku rwego rw’Isi.

Bezos ubarirwa umutungo wa miliyari 200$, yakunze kunengwa cyane na bagenzi bitewe n’imishinga bakunze gushyiramo amafaranga ijyanye no guteza imbere ikoranabuhanga rizajyana abantu mu isanzure.

Abamunenga bakavuga ko ibikorwa nk’ibyo bihenze, atari byo Isi ikeneye muri iyi minsi iri guhangana n’icyorezo cya Covid-19, ndetse n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere.

Ntabwo hatangajwe imiryango cyangwa ibihugu bizahabwa ayo mafaranga, uretse ko ibihugu bya Afurika biri mu bigirwaho ingaruka zikomeye n’ihindagurika ry’ikirere, biri mu bizayabona mu bya mbere.

Jeff Bezos agiye gutanga miliyari y’amadolari mu bikorwa byo kurengera ibidukikije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .