00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jean Carroll agiye gutanga ikirego gishya ashinja Trump kumufata ku ngufu

Yanditswe na Manzi Angelo
Kuya 21 September 2022 saa 04:54
Yasuwe :

Umunyamakuru Elizabeth Jean Carroll ushinja Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kumufata ku ngufu mu myaka irenga 20, agiye kongera gutanga ikirego.

Mu ibaruwa yagiye hanze ejo kuwa Kabiri, umunyamategeko wa Carroll yavuze ko arimo gutegura kurega Trump yifashishije itegeko rya New York riteganya ko umuntu yemerewe kujyana mu nkiko uwo ashinja ihohoterwa rishingiye ku gitsina hatitawe ku gihe byabereye.

Trump ahakana ibyo ashinjwa na Carroll akavuga ko agamije gushaka uko yagurisha igitabo cye yise ‘What Do We Need Men For? A Modest Proposal’. Uyu mugore avuga ko Trump yashatse kumufata ku nguvu mu mangazini y’i New York mu myaka ya 1990.

Umunyamategeko wa Carroll witwa Roberta Kaplan yavuze ko umukiriya we ateganya kurega Trump kuwa 24 Ugushyingo ubwo ririya tegeko rizaba ryatangiye gukurikizwa, iki kirego kikaba cyaburanishirizwa hamwe n’ikindi yamureze cyo gusebanya mu 2023.

Carroll w’imyaka 78 ni umugore wa 16 ushinja Trump ko yamufashe ku ngufu.

Elizabeth Jean Carroll ushinja Donald Trump kumufata ku ngufu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .