Jack Ma yageneye OMS ibikoresho byo kurwanya Coronavirus bizahabwa ibihugu bibikeneye cyane

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Mata 2020 saa 08:26
Yasuwe :
0 0

Umuherwe Jack Ma washinze Alibaba, ukomeje gutanga ubufasha mu guhangana na Coronavirus, yageneye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ibikoresho rizagenera ibihugu bibikeneye cyane kurenza ibindi mu kurwanya icyorezo cyugarije Isi.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Jack Ma, yavuze iyi nkunga itanzwe nyuma yo gufasha ibindi bihugu n’uturere birenga 150 mu guhangana na Coronavirus.

Ati “Nyuma y’impano twageneye ibihugu n’uturere birenga 150, tuzaha Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), udupfukamunwa rusange miliyoni imwe n’utundi dupfukamunwa twihariye ku bakora mu nzego z’ubuzima (N95) tugera kuri miliyoni ndetse n’ibikoresho byo gupima bigera kuri miliyoni”.

Ma yakomeje avuga ko ibikoresho bizashyikirizwa ababikeneye cyane kandi ubufatanye ari ingenzi mu kwihuta no kugira icyizere cyo gutsinda icyorezo cyugarije Isi.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru Ma yari yatangaje ko ku nshuro ya gatatu yageneye inkunga Afurika, irimo ibikoresho bingana n’udupfukamunwa miliyoni 4.6, ibikoresho byo gupima ibihumbi 500, imashini zifasha abantu guhumeka 300, imyambaro y’abita ku barwayi ibihumbi 200, ibirinda mu maso ibihumbi 200, uturindantoki ibihumbi 500 n’utwuma dupima ubushyuhe mu mubiri 100.

Inkunga ya kabiri Ma yageneye Afurika yari irimo ibyuma 500 byongera umwuka (ventilators), imyambaro n’ibikoresho birinda mu maso 200 000, ibipimo 2000 by’ubushyuhe, ibikoresho miliyoni imwe byifashishwa mu gupima n’uturindantoki ibihumbi 500.

Inkunga ya mbere yari irimo ibikoresho miliyoni 1.1 bipima, udupfukamunwa miliyoni esheshatu n’ibikoresho 60 000 birinda abaganga.

Yanageneye kandi ibihugu 10 byo ku mugabane wa Aziya ibikoresho byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, birimo udupfukamunwa miliyoni 1.8, ibikoresho byo gupima indwara ibihumbi 210, ibikoresho birinda abaganga bikanapfuka isura ibihumbi 36, biziyongeraho ibyuma bitanga ubuhehere n’ibipima ubushyuhe.

OMS ihawe iyi nkunga y’ibikoresho mu gihe irimo kurwana n’ingaruka zishobora kuzaterwa n’uko Perezida Trump, yakuyeho inkunga iri hagati ya miliyoni 400-500$ iki gihugu cyageneraga uyu muryango.

Bimwe mu bikoresho Jack Ma yageneye ibihugu byamaze kugerayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .