00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

J.D. Vance wiyamamazanya na Trump yasabye Ukraine guharira u Burusiya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 October 2024 saa 01:53
Yasuwe :

J.D. Vance uri kwiyamamazanya na Donald Trump ngo azamubere Visi Perezida naramuka atsindiye kuyobora Amerika, yasabye Ukraine kwemera guharira u Burusiya ubutaka bumwe, kugira ngo intambara ihagarare kuko imaze kurambirana.

Kuva muri Gashyantare 2022, u Burusiya bumaze kwigarurira hafi 20 % by’ubutaka bwa Ukraine.

Kubera gushyigikirwa cyane n’Abanyaburayi ku bufatanye n’Abanyamerika, Ukraine isa nk’aho idashaka guhagarika intambara, nubwo abasirikare isigaranye ari mbarwa.

Kuri uyu wa Kane, J.D. Vance yavuze ko yaba u Burusiya cyangwa Ukraine, bose nta mbaraga basigaranye zo gukomeza iyi ntambara.

Yagize ati “Bose bararwana no kubona abagabo bo kujya ku rugamba, kandi n’abagore ni uko. Ntiborohewe no kubona ibikoresho byo kujyana ku rugamba, ubukungu bwabo bwaraguye. Ibice byinshi by’ibihugu byabo byarashwanyaguritse.”

Yavuze ko kugira ngo intambara ihagarare, buri gihugu kizemera kugira ibyo kigomwa.

Ati “Iyo uvuganye n’abayobozi ba Ukraine mwiherereye, ndetse no mu ruhame ubu batangiye kubyemera. Bavuga ko ibintu bidashobora gukomeza gutya. Nta bantu bafite bo kurwana, nta bikoresho nta n’amafaranga. Ndumva igisigaye ari uko Ukraine ifata umwanzuro.”

Hashize igihe Ukraine ivuga ko itazemera kwicarana n’u Burusiya mu biganiro mu gihe cyose ubutaka bwayo u Burusiya bwigaruriye buzaba butarasubizwa.

Donald Trump wiyamamazanya na Vance, yavuze ko intambara ya Ukraine n’u Burusiya azayihagarika mu masaha 24 namara gutorwa.

Vance yavuze ko Ukraine ikwiriye kwemera guhara ubutaka u Burusiya bwatwaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .