00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ivana wahoze ari umugore wa Donald Trump yitabye Imana

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 15 July 2022 saa 07:57
Yasuwe :

Ivana Trump wahoze ari umugore wa Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitabye Imana kuri uyu wa Kane afite imyaka imyaka 73.

Donald Trump yavuze ko uyu mugore bari bafitanye abana batatu yasanzwe mu rugo iwe mu Mujyi wa New York yapfuye bikekwa ko yaba yanyereye akikubita hasi.

Ku rukuta rwe rwa Truth Social, Trump yagize ati “Yari umugore mwiza kandi utangaje, wabayeho mu buzima bukomeye kandi butera imbaraga. Ishema n’ibyishimo bye byari abana batatu aribo Donald Jr, Ivanka na Eric bamunezezaga cyane, natwe turamukunda cyane. Uruhukire mu mahoro Ivana”.

Ishami rya polisi mu mujyi wa New York ryatangaje ko nyuma y’urupfu ry’uyu mugore nta cyagaragaje ko bwaba ari ubugizi bwa nabi.

Bivugwa ko ahagana saa sita n’iminota 40 z’amanywa kuri uyu wa Kane ari bwo Polisi yakiriye ubutumwa busaba ubufasha ariko ubwo yageraga mu rugo iwe, yasanze Ivana yashizemo umwuka.

Abo mu muryango we batangaje ko bababajwe n’urupfu rw’uyu mugore wamenyekanye mu bucuruzi cyane ubw’imitungo itimukanwa afatanyije n’umugabo we.

Ivana Trump yavukiye muri Repubulika ya Czech. Yashakanye na Donald Trump mu 1977 batandukana mu 1992.

Bikekwa ko Ivana yanyereye kuri escaliers mu rugo rwe
Trump yatangaje ko Ivana yari umugore w'agaciro mu buzima bwe
Ivana na Trump bashakanye mu 1977

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .