Itsinda rya Biden ryavuze kuri Trump wibaza ku nkomoko ya Kamala Harris, ribyita kwisuzuguza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Kanama 2020 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Itsinda rishinzwe kwamamaza Joe Biden, umukandida w’ishyaka ry’aba-Democrates, ryasubije mu mvugo ikarishye Perezida Donald Trump wavuze ko yumvise ko Kamala Harris uziyamamazanya na Biden yaba atujuje ibisabwa byo kuba Visi Perezida.

Umuvugizi w’iryo tsinda yavuze ko ibyo Trump avuga byo gushidikanya ku mavuko ya Harris yabikoze no kuri Perezida Barack Obama, aho yavugaga ko atavukiye muri Amerika.

Mu butumwa bwa ’email’, uwo muvugizi w’itsinda ryamamaza Biden yagize ati “Trump ntiyahwemye gushaka guhembera irondabwoko no gucagagura igihugu cyacu buri munsi w’ubutegetsi bwe".

Yakomeje agira ati "Rero ntibitangaje, nubwo bitabuze kuba biteye ishozi, kubona Trump yisuzuguza agerageza kurangaza abaturage b’Amerika ku byago biteye ubwoba byatewe n’uburyo budashoboye yakoresheje mu kurwanya Coronavirus."

"None abamwamamaza n’abo bafatanyije, bakaba bahisemo uburyo bubabaje, bw’ibinyoma bigaragara kubera kuba mu gihirahiro kwabo guteye impuhwe".

Harris yavutse ku babyeyi b’abimukira, Se ukomoka muri Jamaica na nyina ukomoka mu Buhinde. Yavukiye mu mujyi wa Oakland muri leta ya California, ku itariki ya 20 Ukwakira 1964. Ku bw’ibi, yemerewe kuba yaba Perezida cyangwa Visi Perezida.

Joe Biden na Kamala Harris baziyamamazanya bahagarariye ishyaka ry'aba-Democrates

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .