Umuyobozi w’iri tsinda, Yohannes Abraham, yavuze ko ibyatangajwe na Pentagon atari ibintu byemeranyijweho n’impande zombi.
Yagize ati “Ntabwo twigeze twemeranya ku byo gufata akaruhuko k’iminsi mikuru, ahubwo turabona ko ibiganiro n’ibindi bikorwa bikwiye gukomeza, cyane ko nta gihe dufite.”
Ibi byatangiye ubwo Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ingabo, Christopher Miller, yavugaga ko Pentagon yemeranyijwe n’iri tsinda rishinzwe gukurikirana ibikorwa by’ihererekanya ry’ubutegetsi ku ruhande rwa Biden, gufata akaruhuko k’ibyumeru bibiri muri ibi bihe by’iminsi mikuru.
Yanavuze ko ibiganiro iri tsinda ryagombaga kugirana n’abayobozi batandukanye mu by’umutekano ku wa gatanu byasubitswe, bikazasubukurwa nyuma y’ako karuhuko.
Kuri ibi Yohannes Abraham yavuze ko asaba Pentagon gusubukura ibi biganiro byihuse, kugira ngo bahure n’abo bayobozi baganire ku by’umutekano n’uburyo guverinoma izakomeza gukora muri manda itaha.
Ati “Ku bijyanye n’igihe inama zizasubukurirwa, twumva ko zigomba guhita zisubukurwa byihuse, kugira ngo dusangire ayo makuru nkenerwa mu gihe hategurwa ihererekanywa ry’ubutegetsi.”
CNN yavuze ko abayobozi muri Pentegon bari gutegura gusubukura inama nyuma y’ibyumweru bibiri bavuga ko bemeranyijwe, mu gihe ku ruhande rwa Biden bavuga ko zigomba guhita zisukurwa kuko zahagaritswe ku wa kane nta bisobanuro babihaweho.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!