00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buyapani: Issey Miyake wabaye rurangiranwa mu mideli yapfuye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 August 2022 saa 02:31
Yasuwe :

Issey Miyake ufite inkomoko mu Buyapani akaba yarahanze ubwoko butandukanye bw’imyambaro y’Abayapani, yapfuye ku myaka 84 y’amavuko.

Umwe mu bakozi be mu biro biherereye i Tokyo, yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko yapfuye ku mugoroba wo ku wa 5 Kanama ariko ntiyagira byinshi asobanura ku rupfu rw’uyu mukambwe. Televiziyo ya leta y’u Buyapani na yo yatangaje iby’urupfu rwe.

Issey Miyake yavutse ku wa 22 Mata 1938 i Hiroshima mu Burengerazuba bw’u Buyapani. Ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika yateraga ‘bombe atomique’ ya mbere mu mateka ku mujyi yavukiyemo [yahitanye abagera ku bihumbi 140], yari agifite imyaka irindwi.

Yabashije kurokoka ariko nyina aza gupfa hashize imyaka itatu azize ingaruka z’icyo gisasu. Yaje kwiga bigoranye abona impamyabushobozi ya kaminuza mu by’ubugeni i Tokyo.

Yageze mu Bufaransa mu 1965 ahakomereza amasomo y’ubudozi i Paris. Kuva mu 1980, Issey Miyake, yakoze ibishoboka imideli ye yamamara ku isi hose yifashishije ibikoresho bitigeze biboneka ahandi ku isi kugeza none.

Issey Miyake yapfuye ku myaka 84 y'amavuko

Imwe mu myambaro yagiye ashyira hagaragara mu bihe bitandukanye


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .