BBC yanditse ko inzego z’ubuzima muri Gaza zemeje ko abantu 87 barimo n’abana ari bo bahitanywe n’igitero Israel yagabye mu Mujyi wa Beit Lahia. Icyo gitero kandi cyakomerekeje abandi abantu 40.
Nyuma y’icyo gitero Israel yatangaje ko cyagabwe gusa ku barwanyi b’umutwe wa Hamas ndetse ishinja Gaza gutangaza imibare y’abapfuye irimo amakabyankuru.
Loni yahise itanga umuburo muri Gaza ndetse isaba ko intambara ihagarara.
Umuhuzabikorwa wihariye wa Loni ku biganiro by’amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati, Tor Wennesland yavuze ko muri Gaza nta hantu na hamwe hatekanye kandi ko abasivile bakomeje kwibasirwa.
Wennesland yavuze ko ibyabaye muri Gaza byakoranywe ubukana bukabije ndetse asaba ko habaho ubwumvikane buhagarika intambara ndetse n’ibikorwa by’ubutabazi bigakorwa.
Ku rundi ruhande ariko umutwe wa Hezbollah ubinyujije ku rubuga rwa Telegram, kuri iki Cyumweru wavuze ko warashe ku birindiro by’ingabo za Israel mu gace ka Rosh Pina kari mu majyaruguri y’icyo gihugu.
Igisirikare cya Israel cyatangaje ko ibisasu bigera ku 160 harimo 70 byo mu bwoko bwa roketi ari byo byarashwe na Hezbollah bivuye muri Liban ndetse bimwe bibasha gusamwa na system y’ubwirinzi bitaragera ku butaka.
Uruhande rwa Israel ntacyo rwatangaje ku kijyanye n’ibyangijwe n’ibyo bitero cyangwa niba hari ababiburiyemo ubuzima.
Ibitero bya Israel kandi kuri iki cyumweru byakomeje muri Liban aho byahitanye abasirikare bagera kuri batatu nk’uko Liban yabitangaje.
Abo basirikare bishwe n’ibisasu Ingabo za Israel zarashe ku modoka y’intambara bari barimo mu gace ka Nabatieh kari mu Majyepfo ya Liban.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!